U Rwanda rwahagurukiye kunoza imicungire y’amashyamba

Ikigo mpuzamahanga cyita ku mashyamba (FSC) cyiyemeje gushyigikira u Rwanda mu kongera ubukangurambaga, kugira ngo abaturage bumve banamenye amahame mpuzamahanga, mu guteza imbere imicungire irambye y’amashyamba bityo ibikoresho bikomoka ku biti by’u Rwanda bibe byajya ku isoko mpuzamahanga ari byinshi.

U Rwanda rwahagurukiye kunoza imicungire y'amashyamba
U Rwanda rwahagurukiye kunoza imicungire y’amashyamba

Ibi ngo bigamije gushyiraho icyerekezo gishya cy’amashyamba n’isoko ry’ibikomoka ku biti, uwo muhigo ukaba wagarutsweho na Annah Agasha, Umuhuzabikorwa wa FSC mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iki kigo kikaba giteganya guha ibyemezo by’ubuzirange amashyamba y’u Rwanda.

Agasha avuga ko u Rwanda nk’igihugu kizwiho guhanga udushya, gushyiraho intego z’iterambere rirambye kandi zikagerwaho, gahunda zo gutera ibiti byinshi n’ibindi, ko nta nkomyi ruzabigeraho.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), kivuga ko u Rwanda rwamaze kurenza intego y’Isi yo gutera ibiti ya 30%, rukaba rugeze kuri 30.4% by’amashyamba, nk’uko byari mu 2020 kandi mu 2023 rukaba rwarashyizeho intego yo kongera no kubungabunga amashyamba, haterwa ingemwe z’ibiti zigera kuri Miliyoni 63.

Icyakora mu Rwanda ngo kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga yo gucunga amashyamba biracyagoye, cyane ko hari ikigo kimwe gusa cya Ultimate Forest Forest Company Limited (UFCL), gifite icyemezo cya FSC.

Annah Agasha aganira n'abanyamakuru
Annah Agasha aganira n’abanyamakuru

Iki kigo giterwa inkunga na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), gicunga amashyamba yo mu turere dutatu mu gace gaherereyemo Pariki ya Nyungwe, kigasarura ibiti mu buryo butangiza ikirere ndetse ntibugire n’ibindi buhungabanya, nk’uko Agasha abivuga.

Ati “Twiyemeje gushyigikira u Rwanda kugira ngo iby’iki cyemezo bimenyekane, bityo amashyamba menshi yo mu gihugu abone ibyo byemezo mpuzamahanga. UFCL yamaze kubigeraho, tugashishikariza n’ibindi bigo kubyitabira”.

Icyemezo cya FSC ntabwo ari itegeko, ariko ibihugu bigirwa inama y’uko amashyamba yabyo yabigira, kuko ari byo byerekana ko acunzwe neza mu buryo butangiza ibidukikije, n’ibikomoka ku biti byayo bikagurwa ku giciro kiri hejuru, cyane ko biba byemerewe kujya ku masoko mpuzamahanga.

Kugeza ubu u Rwanda rufite amabwiriza y’agateganyo yo gucunga amashyamba n’umusaruro uyakomokaho, yashyizweho n’Ikigo cy’Ikigihugu cy’Ubuziranenge (RSB), ndetse n’aya FSC kuva mu 2017, Minisiteri y’Ibidukikije ikavuga ko ikibura ari ukubishyira mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr. Concorde Nsengumuremyi, avuga ko ari ngombwa ko abantu bahura ibitagenda neza bikosorwe.

Ati "Iri huriro ni urubuga rwiza rwo kudufasha gutunganya ibitameze neza, ndetse no kumenya kubyaza umusaruro amahirwe ahari. Ibikoresho bikorwa mu biti byo mu mashyamba yacu ni ngombwa ko hagaragara aho byavuye, uko byitabwaho, bityo bijye ku rwego mpuzamahanga, ntihongere kubaho abatumiza nk’intebe, ameza n’ibindi hanze, ahubwo bajye babigurira hano kandi babyishimiye”.

Dr. Concorde Nsengumuremyi, Umuyobozi Mukuru wa RFA
Dr. Concorde Nsengumuremyi, Umuyobozi Mukuru wa RFA

Agasha avuga ko mu karere bakoreramo harimo n’u Rwanda, Kenya ari cyo gihugu gifite umubare munini w’ibyemezo bya FSC, bikaba ari 12. Ibi ngo bituma iki gihugu cyemererwa gushyira ibicuruzwa byinshi ku isoko ry’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Urwego rw’amashyamba ni ingenzi mu iterambere rirambye ry’u Rwanda, kuko rwinjiza hafi Miliyoni 76 z’Amadolari ya Amerika buri mwaka, kandi rugatanga imirimo irenga 75,000.

Abaturage basabwa gutera ibiti no kubyitaho ukobikwiye
Abaturage basabwa gutera ibiti no kubyitaho ukobikwiye
Ibiganiro byitabiriwe n'impuguke zitandukanye
Ibiganiro byitabiriwe n’impuguke zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza nibyiza ingamba zashyizweho zo gucunga amanshyamba yacu kuko adufitiye akamaro, gusa hari ikibazo cyanze gukemuka nanubu cyabakozi bashinze kwita ku mashyamba bakorera ku rwego rw’umurenge nabo bagira uruhare runini mu kubungabunga amashyamba yabaturage ndetse naya leta.nanubu haracyarimo ibibazo byo gukororera kumasezerano yumwaka umwe ndetse namafaranga adahagije bahembwa ibyo bibabera imbogamizi mu kazi kabo kaburi munsi

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka