Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bagaragaza ko batewe impungenge n’urubyiruko rwugarijwe n’ibisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ku buryo bifuza ko byakongera guhabwa umurongo mu mushyikirano wa 19.
Mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, hari bamwe mu baturage basigaye barya amajanja n’amajosi y’inkonko, nyuma y’uko hari umushoramari ukorera muri uwo Murenge worora inkoko akanazihabagira.
Polisi yo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, irashakisha umutwe w’umukobwa wigaga muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, wishwe nyuma yo gutwarwa n’umuntu bivugwa ko bari baramenyaniye kuri Interineti. Umurambo waje kuboneka ariko umutwe wo urabura.
Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi muri gahunda yo kwagura TVET Cyanika, ishuri riherereye mu Karere ka Burera, barasaba inzego z’ubuyobozi kubishyuriza amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo, ubwo bubakaga iri shuri muri gahunda yo kwagura inyubako zaryo.
Mu mpera z’icyumweru dushoje mu karere ka Gisagara na Huye hatangiye shampiyona ya volleyball mu Rwanda umwakwa wa 2024 aho amwe mu makipe akomeye yatangiye atsindwa bitandukanye n’uko byari byiteguwe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze umukozi w’Intara y’Amajyepfo witwa Kabera Vedaste akekwaho gutanga ruswa, nyuma yo guha umugenzacyaha amafaranga atatangajwe umubare kubera dosiye Kabera yari asanzwe akurikiranweho.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yahamagariye ibihugu byo muri G-77 gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), yongeye kubura ku mugoroba tariki 21 Mutarama 2024, muri Teritwari ya Nyiragongo ahitwa i Kibumba.
Nyuma y’aho mu kwezi k’Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri 39 ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, habonetse indi ibarirwa muri (…)
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ikomeza gusiga amakipe abikurikiye.
Minisitiri w’Ubucurzi n’Inganda (MINICOM), Ngabitsinze Jean Chrysostome, yemereye abikorera mu Karere ka Muhanga, ko mu gihe gito icyanya cy’inganda kiba cyatunganyijwe kugira ngo abagishoyemo imari boroherwe no kugezamo ibikoresho, no kubona ingufu z’amashanyarazi n’amazi bihagije ngo zikore neza.
Umunyeshuri witwa Umuraza Germaine wigaga mu Kigo cy’Amashuri cya ESPANYA Nyanza, yashyinguwe iwabo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, nyuma yo kuremba mu buryo butunguranye agahita yitaba Imana aguye kwa muganga.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera i Cairo mu Misiri.
Abahinga mu kibaya giherereye mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barimo abavuga ko umusaruro bari biteze batabashije kuwubona, ndetse ngo hari abagiye baviramo aho bitewe n’abashumba baboneshereza imyaka bakabakorera n’urugomo.
Iteganyagihe ryo kuva tariki 21 kugeza 31 Mutarama 2024, rigaragaraza ko hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’Igihugu hakaba hateganyijwe imvura nyinshi, ugereranyije n’iteganyijwe mu bindi bice.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Uburezi, Batamuriza Edith, avuga ko imyumvire y’ababyeyi n’abana ku kwiga imyuga igenda ihinduka, aho ubu abana bahabwa kwiga uburezi rusange basigaye baza guhinduza bashaka amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko yatanze inguzanyo ya miliyari 15 ku bigo 5 bitwara abantu mu mujyi wa Kigali.
Mu Kagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka umunani, bigakekwa ko yaba yishwe n’ababyeyi be, bakaba bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza.
Uwahoze ari umukinyi wo hagati muri Nijeriya Austin ‘Jay Jay’ Okocha yatangaje amakipe ashobora gutwara igikombe cya Afurika kiri gukinirwa muri Côte d’Ivoire.
Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwinjije Miliyoni 91 z’Amadolari y’Amerika, (115,843,000,000Frws) avuye mu nama n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro rwakiriye.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Musanze, bashyikirijwe moto bagiye kujya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, na bo bahamya ko zigiye kuborohereza mu kunoza inshingano ndetse iyi ikaba imbarutso yo kwihutisha servici begera abaturage birushijeho.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya AS Kigali yatsindiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC itsindira Bugesera 2-0 iwayo.
Mburugu cyangwa se Syphilis (Sifilisi) ni imwe mu ndwara zandura kandi zigakwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zitwa treponema pallidum, zishobora gukwirakwizwa mu gihe cy’imibonano binyuze mu kanwa, mu gitsina cyangwa mu kibuno.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINENFRA), iratangaza ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuto bw’imihanda, umuhanda Giporoso-Masaka ukunze kugaragaramo imodoka nyinshi ugereranyije n’ingano yawo, ugiye kwagurwa unashyirwamo ibisate bine.
Politiki ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, mu byo ishyize imbere harimo kubaka ibiro by’Imirenge n’Utugari bijyanye n’icyerekezo, mu rwego rwo gufasha umuturage gusaba serivise atekanye.
Marie Jeanne Noppen yagizwe Umurinzi w’igihango tariki 29 Ukwakira 2023, mu Ihuriro rya 16 ry’abagize Unity Club Intwararumuri, mu muhango wahuriranye n’umwiherero wa kane w’abagize Unity Club-Intwararumuri, kubera ibikorwa yakoze by’indashyikirwa mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa ashinga Lycée Notre Dame (…)
Umutoza w’ikipe ya APR FC,Thierry Froger, yagaragaje ko hari ibyemezo bifatwa atabigizemo uruhare, avuga ko byose bikorwa n’ubuyobozi. Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali 1-0 tariki 17 Mutarama 2024 aho yavuze ko nk’icyemezo cyo kwambura igitambaro (…)
Rimwe na rimwe hirya no hino mu Gihugu humvikana abantu bakuru barimo abagabo bubatse cyangwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bafatwa bakajyanwa mu bigo bijyanwamo cyane cyane inzererezi.
Umutoza mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda ku wa 19 Mutarama 2023, Julien Mette avuga ko aje mu Rwanda gufasha iyi kipe kuba yatwara ibikombe, nubwo yasinye igihe gito.
Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR), rwahuje abakora umwuga w’ibaruramari ry’umwuga n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kugira ngo basobanurirwe impinduka zabaye mu misoro, birinda kuba bagusha ibigo bakore mu mihano.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko kompanyi yari yatsindiye isoko ryo gukora imihanda ya kaburimbo ku bilometero hafi birindwi mu Mujyi wa Muhanga, ari na yo izirengera igihombo cyo kuwusubiramo nk’uko bikubiye mu masezerano y’isoko yagiranye n’Akarere.
Ikigo cy’Igihugu gihinzwe Ubuzima (RBC), kirasaba Abanyarwanda kwirinda ibihuha bigaragara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Covid-19 yagarutse, ahanini bshingiye ku biherutse gusakara, bivuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba hapimwe abantu benshi bikagaragara ko icyo cyorezo gihari.
Indege itwara imizigo yakodeshejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) ryita ku biribwa (WFP/PAM), yakoze impanuka mu majyepfo ya Somalia, umuntu umwe arapfa, abandi babiri barakomereka.
Mu gihe habura amasaha make ngo shampiyona ya volleyball umwaka wa 2024 itangire, ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya volleyball, yamuritse imyambaro mishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.
Hashingiwe ku myanzuro y’Inama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi, yatangaje igiciro fatizo cy’ibigori aho ikilo cy’ibihunguye kizajya kigurwa 400Frw naho ibidahunguye bikagurwa 311Frw.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye mu Ihuriro ry’Ibihugu bidafite aho bibogamiye (Non-Aligned Movement/NAM) irimo kubera i Kampala muri Uganda, yahamagariye abayobozi n’abatuye Isi gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro, (…)
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, bikajyana no gushyigikira abana b’abakobwa kugana amashuri no kubafasha kuyasoza.
Nahimana Adrienne, Umurundikazi wamamaye ku izina rya ‘Bikira Mariya Mawe’, akaba yari azwi cyane nk’umukinnyi w’inararibonye muri filime y’uruhererekane yitwa Ninde, ndetse akaba n’umunyarwenya uzwi, yitabye Imana.
Mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, hadutse inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bifuza ko izamuka ry’ibiciro rya hato na hato by’umwihariko ku biribwa ryaba mu bizaganirwaho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Ubuhinzi n’Ubworozi ni imwe mu nkingi zikomeye zifatiye u Rwanda n’Abanyarwanda runini mu bijyanye no kongera ubukungu bw’Igihugu ndetse no gutuma Abanyarwanda barushaho kwihaza mu biribwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bitagize aho bibogamiye (Non-Aligned Movement-NAM) irimo kubera muri Uganda. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ahagarariye Perezida wa (…)
Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye muri filime ku izina rya Komando, yatawe muri yombi n’inzego za gasutamo ku kibuga cy’indege cya Munich mu Budage azira kunanirwa kumenyekanisha imisoro y’isaha ihenze yafatanywe yo mu bwoko bwa Audemars Piguet.
Kubera impamvu z’amasomo, Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na Senateri ubuzima bwe bwose, ntazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Félix Tshisekedi, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2024, kuri Stade ya ‘Martyrs de la Pentecôte’ i Kinshasa.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, wamamaye mu njyana ya Afrobeats yongeye gukora amateka yo kugurisha amatike yose y’igitaramo agashira ku isoko.
Ku bantu bakunze gukora ingendo mu mihanda minini nk’umuhanda Kigali- Rusumo, Kigali-Huye, Kigali- Gatuna, Kigali-Rusizi, n’ahandi, bajya babona amagambo aba yanditse ku makamyo atwara imizigo, ariko no muri Kigali izo kamyo zanditseho amagambo atangaje ziraboneka, ikibazo kikaba ari ukumenya ngo abayandikaho, baba bashaka (…)