Utuntu n’utundi: Dore amagambo bavuze bwa nyuma (IGICE CYA MBERE)

Iki ni icyegeranyo ku magambo yavuzwe na bamwe mu bantu b’ibyamamare babayeho mu buzima butandukanye, uhereye ku bavugwa mu iyobokamana, muri filimi, muri politike, mu mikino n’imyidagaduro, abahanzi n’abandi. Ni amagambo bavuze mu minota ya nyuma y’ubuzima bwabo, hari n’abo habaga habura gato ngo bashiremo umwuka.

Yezu / Yesu

Ku bemera Bibiliya Yera, Yezu Kirisitu cyangwa Yesu Kirisito, ni umunya Isiraheli wabayeho mu myaka hafi 2024 ishize. Ibyanditswe byera bikaba byemeza ko yabyawe na Bikiramariya mu buryo bwa roho mutagatifu (atagombye kubonana n’umugabo we Yozefu). Ibyanditswe byera bivuga ko ari umwana w’Imana wigize umuntu, akaza mu isi gacungura abantu, kugira ngo abamwemera bazabe mu bugingo buhoraho.

Ikiragano Gishya kivuga ko igihe Yezu yari agiye guca (gushiramo umwuka) ari ku musaraba, yavuze mu Giheburayo (Hebrew) agira ati “Elohai, lama ‘azavtani?“ (Dawe, kuki wantereranye?) nyuma y’uko Abaromani bari bamaze kumushinyagurira, bakamubamba ku musaraba bamuhora ko yavugaga ko ari umwana w’Imana, akaba n’umwami w’abami.

Rugamba Cyprien

Umuhanzi Rugamba Cyprien wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni we washinze umuryango Communauté de l’Emmanuel mu Rwanda wigisha abantu kubana mu rukundo rw’Imana by’umwihariko abashakanye.

Rugamba Cyprien bakundaga kwita Sipiriyani, yicanywe n’uwo bashakanye Rugamba Daphrose n’abana barindwi harokoka babiri Rugamba Olivier na Rugamba Dorcy.

Mu kiganiro yigeze kugirana na Radio-TV 1O, Olivier yavuze ko mu gitondo cya tariki 06 Mata 1994, baraye bari bwicwe, ise yamuhamagaye kuri telefone kuko we (Olivier) yari i Butare, abandi bari mu rugo i Kigali, hanyuma aramubwira ati “Olivier, urabeho, mu buzima uzabe umugabo kandi uziragize Imana muri byose.” Aya magmbo akaba ari yo ya nyuma Olivier yumvanye se, kuko bwakeye babica ku itariki 07 Mata 1994.

Rugamba Olivier anemeza ko ubwo abicanyi bajyaga kwica ababyeyi n’abavandimwe be, Rugamba Cyprien ngo yari yaraye asohoye indirimbo ‘Nzataha Yeruzalemu Nshya’, nayo ikaba ifatwa nk’interuro ye ya nyuma mbere yo kwicwa.

Buddha

Buddha, ubusanzwe amazina ye nyayo ni Siddhartha Gautama, umwarimu wabaga mu Majyepfo ya Asia, waranzwe no kuzenguruka amahanga yigisha ijambo ry’Imana n’urukundo ahagana mu kinyejana cya 5 mbere y’ivuka rya Yezu.

Mu kiganirompaka cyashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Quora, abantu batandukanye bahuriza ku magambo bivugwa ko Buddha yabwiye intumwa ze mbere yo kwitaba Imana.
Buddha ngo yaragize ati ”All component things in the world are changeable” (Ibintu byose biri kuri iyi si birahinduka).

Elizabeth II

Elizabeth II yabaye Umwamikazi w’u Bwongereza kuva mu 1952 kugeza mu 2022. Yitabye Imana afite imyaka 96 azize iza bukuru.

Ikinyamakuru The Evening Standard cyemeza ko hasigaye iminsi ibiri ngo atange, Liz Truss wari Minisitiri w’Intebe yagiye kumusura mu rugo rwe Balmoral Castle kuwa 06 Nzeri 2022, maze agiye kumusezerano Elizabeth II aramwongorera ati “I’ll see you next week” (Tuzabonana mu cyumweru gitaha), ariko hashize iminsi ibiri kuwa 08 Nzeri aratanga ku myaka 96.

Paul Walker

Paul Walker yari umukinnyi wa filimi muri Hollywood, USA akaba yarakundaga n’umukino wo gusiganwa. Imwe muri filimi yamenyekanyemo cyane ni iyitwa Fast and Furious.

Mu Gushingo 2013, ubwo yari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufata mu mugongo abasizwe iheruheru n’inkubi y’umuyaga izwi nka Yolanda mu Mujyi wa Santa Clarita muri Los Angeles, Paul Walker yasabye inshuti ye Roger Rodas ngo bajyane kugerageza imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Porsche Carrera GT izwiho kwihuta cyane.

Ikinyamakuru Daily Star ni kimwe mu byaganiriye na Paul Walker na Roger Rodas mbere y’uko imodoka ihaguruka. Walker ngo yabwiye Rodas ati “Hey, let’s go for a drive” (Ngwino dutware imodoka), ubundi bayihata umuriro ku muvuduko wa km100 mu isaha, ariko bombi ntibagarutse kuko bagonze itara ryo ku muhanda imodoka irangirika cyane, ku buryo kumenya imibiri yabo byari bigoye.

Charlie Chaplin

Charlie Chaplin yari umukinnyi wa filimi w’Umwongereza wasetsaga cyane muri filimi zitavuga ahagana mu 1960. Mu Rwanda bakundaga kumwita shariro, bamwe ndetse bari bazi ko ari Umufaransa kubera ko filimi ze zerekanwaga mu nzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa (Centre Culturel Franco-Rwandais) ahagana mu 1980.

Charlie Chaplin yitabye Imana mu 1977 afite imyaka 88 azize indwara y’umutima. Ubwo yari atarashiramo umwuka, amakuru avuga ko umupadiri wari waje kumuha umugisha wa nyuma akimara kumubwira ngo Nyagasani ababarire roho yawe, Charlie yahise amusubiza ati “Why not? After all it belongs to Him!” (Cyane rwose, ubundi se si iye?)

John Lennon

John Lennon yari umuhanzi w’Umwongereza wamamaye mu itsinda ry’aba Beatles ryabayeho mu 1960 - 1970. Lennon yapfuye arasiwe mu mujyi wa Dakota, New York muri USA ageze imbere y’aho we n’umugore we bari bacumbitse mu 1980.

Umushoferi wa tagisi wari hafi y’aho yarasiwe, yabwiye itangazamakuru ko mbere yo kwitura hasi, Lennon ngo yatatse agira ati “I’m shot!” (Ndarashwe!) bamugejeje kwa muganga ahita ashiramo umwuka.

Kimwe mu bintu byatumye Lennon avugwa cyane, ni amagambo yavuze muri Werurwe 1966 aganira n’ikinyamakuru The Evening Standard cyo mu Bwongereza bitegura kujya mu bitaramo muri Amerika. Icyo gihe yaragize ati “More popular than Jeusu”, ashaka kumvikanisha ko aba Beatles ari ibyamamare kurusha Yezu.

Ayo magambo yababaje imiryango myinshi ishingiye ku myemerere ya gikirisitu muri USA, ndetse biviramo Beatles kubura abafana indirimbo zabo zicibwa ku maradio no kuri za televiziyo zitandukanye.

John Lennon yaje gusaba imbabazi, hanyuma asezera mu ba Beatles mu 1969, itsinda risenyuka 1970, akomeza wenyine kugeza mu 1980 ari bwo yicwaga arashwe, urupfu rwe rukavugisha benshi bibaza niba atari igihano cy’Imana kubera gupfobya Yezu.

Adolf Hitler

Adolf Hitler ni Umudage wamamaye mu buryo bubi kubera ubugome ndengakamere bwamuranze mu ntambara ya kabiri y’isi yose (1939-1945), ubwo leta n’igisirikare cye cy’abanazi bicaga Abayahudi barenga miliyoni eshashatu mu gihe cy’imyaka itandatu.
Amaze gutsindwa n’ingabo z’Abasoviyete (Soviet), amakuru ahari kugeza ubu avuga ko Hitler n’umugore we Eva biyahuriye mu nzu y’umutamenwa yo mu butaka izwi nka Führerbunker i Berlin mu murwa mukuru w’u Budage.

Umusirikare wari ushinzwe isuku ya Hitler witwa Heinz Linge wari kumwe nabo, ni we watanze amakuru y’uko Hitler yiyahuye hamwe n’umugore birashe, ariko yabanje kumusaba gutwika imirambo yabo kugira ngo itazabonwa n’abanzi be.

Mbere yo kwiyahura, Linge ngo yabajije Hitler uwo yumva wazamusimbura mu gukomeza urugamba rwe rwo gushimangira amahame ya gisosiyalisite (politike igena ko ibikorwa by’ubukungu bigenzurwa na rubanda), maze aramusubiza ati “Für den Mann der kommt nach mir.” Mu Cyongereza ni: “For the man who comes after me” (Ku bw’umugabo uzaza nyuma yanjye).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru irandyoheye, mukomereze aho.

Alphonse Ndagijimana yanditse ku itariki ya: 31-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka