Abakora mu rwego rugenzura iby’amabuye y’agaciro ntibanyuzwe n’umushahara bahembwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaze (RMB) cyabwiye abadepite bo muri Komisiyo ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ko kutubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari wa Leta byatewe no kuba badatindana abakozi kubera guhembwa amafaranga make.

Umwe mu bakozi baje bahagarariye RMB yabwiye iyi Komisiyo yabahataga ibibazo, kuri uyu wa 25 Kamena, ku makosa yagaragaye ku ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta, ko bahora binjiza abakozi mu kazi, ariko bahagera bagahita basezera bakigira gukorera abikorera kuko bo batanga agatubutse.

Uyu mukozi yavuze ko usanga umukozi ukorera ba rwiyemezamirimo usanga akorera amafaranga yikubye inshuro zibarirwa muri zirindwi z’ay’ukorerera RMB.

Yagize ati “Umukozi w’impuguke mu bumenyi bw’ubutaka (geologue) ukora muri RMB usanga ahembwa ibihumbi 372FRW mu gihe umukozi nk’uyu ukorerera abikorera usanga ahembwa hagati ya miliyoni 1,5FRW na Miliyoni 2FRW.”

Akagira ati “Tuzana abakozi rero bahita bagenda.”

Iki kigo kikaba cyasobanuye ko kuri ubu kirimo kunoza imbonerahamwe y’imirimo, banashaka uko bakemura ikibazo cy’abakozi badashyira akaguru hamwe.

Zimwe mu nenge iyi Komisiyo yagaragaje ko Umugenzuzi Mukuru w’Umutungo wa Leta yasanze muri RMB harimo kuba hari icyuho cya miliyoni 59 mu masoko batanze ugereranyije n’ibigaragara mu mpapuro z’amasoko batanze. Uretse izi miliyoni, iki kigo basanze kitangaragaza mu bitabo by’imari amafaranga ya serivisi gitanga.

Iki kigo kandi basanze gifite icyuho mu bikoresho bya laboratwari yacyo yakagombye kuba ibafasha gupima amabuye y’agaciro, kuko kugeza ubu ngo ikora ku gipimo cya 30%.

Umuyobozi Mukuru (DG) wa RMB, Alice Uwase, yemeye amakosa iki kigo cyagiye gikora avuga ko amenshi bamaze kuyakosora.

Kuri kinyuranyo cya miliyoni 59FRW kigaragara mu masoko, uyu muyobozi wa RMB yabwiye abadepite ko cyaturutse ku burangare bwabaye mu isoko batanze, bakibagirwa gushyiramo amafaranga y’ubwikorezi, ubwishingizi n’imisoro, yizeza ko ubwo burangare butazongera.

Ku bijyanye no Laboratwari, Uwase yavuze ko muri Kanama 2026, ibikoresho byose bizaba byamaze kugera muri laboratwa, ku buryo uko kwezi kuzarangira ikora ku gipimo nibura cya 50%.

Uwase yavuze ko Laboratwari iri mu bibahangayikishije cyane kuko serivisi zo gupima amabuye “zikorwa n’abikorera RMB idafiteho ubushobozi,” bityo bakaba basanga bibateza igihombo.

Ikindi kibazo Komisiyo yabagaragarije gihangayikishije ni ikibazo cy’ibisimu bicukurwamo amabuye y’abaciro bagasiga batabitabye, ibi ngo bikaba ari ukwangiza ibidukikije.

Depite Mari Claire Uwumuremyi yavuze ko ibisimu nk’ibyo, akurikije ibyo babonye mu ngendo bakora. hari utugari turenga 100 mu Rwanda dukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye butemewe, ari na byo ntandaro akenshi zo gusanga hari ibisimu bidasibye no gutikira k’umutungo wa Leta.

Umuyobozi Mukuru wa RMB ariko yavuze kugeza ubu hari ibisimu bibarirwa muri 24 bihangayikishije bandikiye abahakoreraga kuko ari ba rwiyemezamirimo ariko kugeza ubu abagera kuri 15 bakaba batarasubiza.

Ati “Ariko ibyo bigo bitasasubiza ni komampanyi z’abanyamahanga bagiye bacukura barangiza bakigendera, ubu tukaba tudafite n’aho tubakura.”

Gusa, yavuze ko bafashe ingamba zirimo n’ibihano ku buryo iso kompanyi zakoze amakoza zashyize kuri lisite y’umukara ku buryo zitazongera kwemererwa gupiganirwa amasoko.

Yavuze kandi ko ubu bashyizeho ko kompanyi z’abanyamahanga zishaka kuza gucukura amabuye mu Rwanda zigomba kuba zifite konti mu Rwanda, kandi kompanyi yo mu rwego rwo hagati (medium) ikaba igomba kujya iba ifiteho nibura miliyoni 2 z’amadorali ya Amerika naho inini ikagira miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka