Impuguke zavuye hirya no hino ku isi zemeje ko intambara mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa iterwa n’ubukoroni ibihugu byanyuzemo, aho guterwa n’u Rwanda, nk’uko raporo z’imiryango mpuzamahanga zagiye zibyemeza.
Umushinga wo guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bugamije gufasha abantu basezerewe mu ngabo n’abandi bafite ubumuga ECOPD) wahaye inkunga y’ibikoresho bitandukanye ingabo n’abafite ubumuga bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba ko bwafashwa mu kongera amashyamba mu gace k’Amayaga kari muri aka karere kuko bigaragara ko hasigaye inyuma mu byerekeranye n’ibidukikije.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanslas Kamanzi, arasaba ko buri Munyarwanda wese yagira uruhare mu kumva ko nta butaka bw’u Rwanda bwaba aho butabyazwa umusaruro.
Ubwo Tonzi yamurikaga alubumu ye yise « Izina ryiza » ku cyumweru tariki 04/11/2012 abari bahari bose bishimiye bidasubirwaho ibyahabereye.
Bwa mbere, Suwedi igiye kuburanisha Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Urubanza nyirizina rw’uwo muntu utatangajwe amazina ruzatangira tariki 16/11/2012.
Babifashijwemo na Diyoseze Gatorika ya Cyangugu ishami rishinzwe uburezi gatorika, ishuri ryisumbuye GS St Bruno de Gihundwe mu karere ka Rusizi ryatangiye umubano na Ecole Saint Micheal Alicange ryo mu Burundi mu rwego rwo kureba uko ireme ry’uburezi ryifashe mu bihugu duhana imbibe.
(*Abagabo bigira intare mu ngo biterwa n’iki ?) Mambo vipi? (Amakuru ki?) Wangu, zari zinyuzemo ukuntu… (hari haciye iminsi), ninezere ko mumeze powa (neza), nanjye tu ndateratera kuri za mvune z’abahanzi… (ndaho bisanzwe ndagerageza)
Abanyeshuri basaga ibihumbi 178 baritabira ibizamini bisoza amashuri abanza bvyatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 06/11/2012 mu gihugu cyose; nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).
Ubwo yatangizaga imirimo yo kubaka umudugudu mu murenge wa Rongi, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yagaragaje ko abaturage bakwiye kumva ko ibyo Leta iri gukora ari ukubarinda ibiza bishobora guterwa n’imiterere y’aho batuye.
Uwizeyimana Louise w’imyaka 38 utuye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza ahohoterwa nabo mu muryango yashyingiwemo bavuga ko yaje kuca umuryango kuko mu mbyaro enye zose nta muhungu n’umwe urimo.
Modeste Kennedy Hakizimana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 uba mu Bwongereza asigaye atwara tagisi mu mujyi wa London ariko ngo ntiyakoherezwa mu Rwanda kubera ko yahawe uburenganzira bwo kuguma muri icyo gihugu.
Minsitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agaragaza imirongo ngenderwaho mu gutunganya umuceri ndetse no kuwucuruza mu rwego rwo kugenzura neza ibijyanye n’ikwirakwira ry’umuceri haba uturuka hanze ndetse n’ukorerwa mu Rwanda.
Komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga n’urubyiruko y’umutwe w’abadepite, yiyemeje gukorera ubuvugizi abiga imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bazageze u Rwanda ku cyerekezo 2020, no ku rugero rw’ibihugu bifite ubukungu buciriritse (middle income generating countries).
Kompanyi ya RwandAir yakiriye indi ndege nshya ya kabiri yo mu bwoko bwa Bombaridier CRJ-900 Next-Generation, mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere yayo; nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wayo, John Mirenge.
Abaturage bo mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera, batangaza ko kuva aho umuriro w’amashanyarazi ugereye mu murenge wabo wabakemuriye byinshi kuburyo nk’ibyo bajyaga gukorera kure basigaye babikorera hafi yabo.
Muri iki gice kuzabagezaho imibare bafatiraho kugira umuganga yemeze ko umuntu arwaye indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension). Turavuga kuri hypertension idafite ikiyitera kizwi iyo bita primary (essential) hypertension.
Ubwo abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagere bari mu rugendo berekeza i Ouagadougou muri Burkina Faso mu isiganwa nyafurika, bataye imitwaro yabo irimo n’amagare ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa muri Ethiopia.
Nyuma y’uko imbeba nyinshi zigaruriye agace kitwa Alexandra mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ubu abawutuye barasabwa gukora umuganda wo kujya bazica umufururizo, ndetse ngo uwishe imbeba 60 agahita ahabwa telefoni nshya.
Djabiri Mutarambirwa ukina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’igihe kirekire asaba ko yahamagarwa, dore ko atahwemye kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012, abakinnyi 24 b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye umwiherero w’imyitozo bitegura gukina umukino wa gicuti na Nambina ndetse n’imikino y’igikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), kirategura inama izaba kuri uyu wa kabiri tariki 06 -07/07/2012, izaba yiga ku muti nyawo wafasha mu kugarura amahoro muri Afurika.
Umusaza Kagurusu Protais w’imyaka 70 amze imyaka 14 ubuzima bwe abukesha abanyeshuri bo muri ES Kigarama bishyirahamwe bakamufasha kuko ngo ari incike, atagishoboye gukora kandi akaba yibana wenyine.
Mukabunani Christine uyobora ishyaka PS-Imberakuri niwe munyapolitiki wo mu Rwanda watoranyijwe kujya gukurikirana amatora ya Perezida ateganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 06/10/2012.
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Busasamana bavuga ko ibikorwa by’ubusahuzi n’ihohoterwa bakorerwa n’ingabo za Congo bikorwa n’abavuga Ikinyarwanda bacyeka ko ari abarwanyi ba FDLR binjijwe mu gisirikare cya Congo.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye ko mu mwaka wa 2017 60% by’abanyeshuri bazajya barangiza amashuri yisumbuye bazaba barangije mu mashuri y’ubumenyi ngiro, ikigo cya E.S Kigarama cyahindutse ishuri ryigiha imyuga.
Umushinga wo gutunganya pariki ya Nyungwe ku buryo abayisura babasha kubona ibiyirimo byose bari mu kirere batabangamiye inyamaswa n’ibimera nyaburanga watsindiye igihembo ku rwego rw’isi mu irushanwa ryateguwe n’ikigo The British Guild of Travel Writers.
Ku mugoroba wa tariki 02/11/2012 ubwo abana bari bagiye gutashya mu gashyamba kari hejuru ya Bralirwa mu karere ka Karongi aho bita mubagasirika, babonye umusore n’inkumi barimo kwivura umusonga ariko ntibamenya ibyo ari byo bagirango ni imirambo.
Police FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa munani wa shampiyona bigoranye nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 3-2 mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi wabereye ku Kicukiro ku cyumweru tariki 04/11/2012.
Umugabo witwa Kanuma Kasiyani w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, yatezwe n’agatsiko k’abantu baramukubita bamuhindura intere, agobokwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Mu gihe bikomeje kuvugwa ko ishuri Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango (ESSTR) ritagaburira neza ndetse ntirinigishe abanyeshuri neza, ubuyobozi bw’iri shuri burabihakana ahubwo bukavuga ko hari abarezi bigometse ku buyobozi bashaka guharabika isura y’ikigo.
Umuhanzi James Ruhumuriza uzwi ku izina rya King James, kuwa gatanu tariki 02/11/2012 yashyize hanze indirimbo ye itari iy’urukundo yise “Abubu”.
Umuryango wa Ally Soudy wasezeye ku nshuti n’abavandimwe kubera ko kuri uyu wa kabiri tariki 06/11/2012 bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bagiye gutura.
Mu ijoro rishyira tariki 04/11/2012, nibwo umusore witwa Ngendahayo Methode ukurikiranyweho kwiba banki y’abaturage ishami rya Musanze yakoreraga yatawe muri yombi, maze ashyikirizwa polisi y’igihugu ishami rya Muhoza aho afungiye.
Obed w’imyaka 44, utuye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri poste ya polisi ya Kagano mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 7.
Rubibi Louis Pasteur ushinzwe gukurikirana ikurwaho ry’amabati ya asibesitosi abandi bakunda kwita fibro-ciment mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umukungugu uva muri ayo mabati ari wo utera indwara.
Ikipe ya Mukura Victory Sport yasezereye umutoza Emmanuel Ruremesha kubera umusaruro mubi, maze ahita asimburwa n’Umurundi Kaze Cedric watozaga Atletico FC y’i Bujumbura.
Abasirikare babiri b’abacomando ba Congo baguye mu gitero bagabye mu Rwanda tariki 03/11/2012 mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu ahitwa Rusura kuri metero 400 winjiye mu Rwanda naho umusirikare w’u Rwanda arakomereka.
Mu Karere ka Karongi kuwa gatandatu tariki 03/11/2012 habereye amarushanwa asoza imyiteguro y’isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse. Umunsi waranzwe n’amarushanwa anyuranye arimo siporo zitandukanye, indirimbo, imbyino n’imvigugo.
Nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere ubwo yatsindwaga na Espoir BBC, Kigali Basketball Club (KBC) yongeye gutakaza amanota imbere ya APR BBC ubwo yayitsindaga amanota 87-78 tariki 02/11/2012.
Umwana w’imyaka 7 witwa Nkurunziza Janvier wo mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango yakinishije intwaro yo mu bwoko bwa gerenade tariki 03/11/2012 iramuturikana ahita yitaba Imana.
Mu ijoro rishyira kuri icyi cyumweru tariki 04/11/2012 nibwo ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yahagurutse i Kigali yerekeza Ouagadougou muri Burkina Faso, aho igiye kwitabira isiganwa nyafurika rizatangira tariki 06/11/2012.
Abasirikare bane bo mu mutwe wa FDLR batahutse mu Rwanda tariki 03/11/2012 batangaje ko abayoboke ba FDLR bakomeje kuyivamo kubera ko mu gihe cyose bamaze muri uwo mutwe ntacyo wabagejejeho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashimirwa igikorwa cy’ubushakashatsi batekereje, bwerekana uko imiyoborere ndetse n’imitangire ya service bihagaze kuko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizafasha kuvugurura imikorere muri aka karere.
Abaturage b’Umurenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke barasaba ko na bo bagezwaho umuriro w’amashanyarazi kuko wabafasha mu kwihuta mu iterambere bihangira imirimo itandukanye ndetse bakabasha kubona serivisi zisaba amashanyarazi hafi.
Umusore w’imyaka 22 witwa Safari Jean Damascene utuye mu karere ka Rulindo yihangiye umurimo wo gushyira umuriro mu nzu z’abantu akoresheje ampule n’amabuye ya radio byashaje.
Ku munsi wa munani wa shampiyona tariki 03/11/2012, Rayon Sport yatsinze mukeba wayo Kiyovu Sport ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, naho APR FC inganya n’Amagaju mu mukino wabereye ku Mumena.
Gakuba Alphonse aka Mr Ba wiga mu mwaka wa gatandatu w’ikoranabuhanga mu kigo cy’ ishuli ryisumbuye rya COSTE-Hanika mu karere ka Nyanza atangaza ko yibonamo kuzaba umuhanzi kurusha ibindi byose bijyanye n’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Habanabakize Jean Claude atangaza ko amabagiro ashaje yubatswe mu Kagali ka Gasiza, Umurenge wa Muyongwe abangamiye abaturage kuko ateza umwanda kandi akaba yubatse mu muhanda.