Beach Volleyball: Ikipe z’u Rwanda zabonye itike y’igikombe cy’isi
Ikipe z’u Rwanda mu bagabo no mu bagore mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) zabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi nyuma yo kwitwara neza akegukana imidari ya Zahabu na Bronze mu mikino nyafurika yasojwe tariki ya 21/4/2013 i Mombasa muri Kenya.
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yegukanye umwanya wa mbere igizwe na Olivier Ntagengwa usanzwe akinira Kaminuza y’u Rwanda na Thierry Mugabo ukinira Lycée ya Nyanza, naho ikipe y’abakobwa yegukanye umwanya wa kabiri ikaba igizwe na Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bakina muri APR VC.
Aya makipe yombi yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizaba muri Kamena uyu mwaka muri Pologne, nyuma yo kubona itike ya ½ cy’irangiza.
Muri ½ cy’irangiza, ikipe y’u Rwanda y’abagabo yatsinze Kenya amaseti 2-0 ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.
Nubwo imikino igitangira u Rwanda rwari rwatsinzwe na Kenya ndetse na Misiri, muri ½ cy’irangiza abakinnyi b’u Rwanda barigaragaje cyane batsinda Kenya, ndetse no ku mukino wa nyuma batsinda Misiri.
Abakobwa begukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Zimbabwe ariko bari batsinzwe na Kenya yanegukanye umwanya wa mbere.
Ni ku nshuro ya kabiri ikipe y’u Rwanda y’abagore ibona itike yo gukina igikombe cy’isi nyuma y’umwaka ushize, ubwo Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga babonaga itike yo kujya mu gikombe cy’isi muri Canada ariko icyo gihugu kikabima Visa bituma batacyitabira.
Umwaka wa 2013 wahiriye cyane umukino wa Volleyball mu Rwanda kuko n’ikipe z’igihugu z’abatarengeje imyaka 19 na 21 mu bagabo bakina Volleyball yo mu nzu (indoor Volleyball), nayo yabonye amatike yo kuzakina igikombe cy’isi kizaba mu mpera z’uyu mwaka muri Mexique na Turukiya.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|