Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Misiri bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri kaminuza zitandukanye zo mu gihugu cya Misiri, tariki 20/04/2013, bahuriye mu mujyi wa Alexandie mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Abo banyeshuri bagera kuri 30 bafashe iyi gahunda mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kandi na bo nk’Abanyarwanda bakibuka baharanira kwigira.

Aba banyeshuri ntibabashije kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyumweru cyahariwe icyunamo kubera ko bari bafite ibizami. Muri uwo muhango, bifatanyije na bamwe mu banyeshuli bakomoka muri Africa y’abirabura biga Alexandrie barebeye hamwe filimi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije bagirana ikiganiro.

Olivier Rubibi wiga muri Kaminuza yitiriwe Senghor iri Alexandrie watanze ikiganiro ku nkomoko y’amacakubiri mu Banyarwanda yagejeje igihugu kuri Jenoside, yasobanuriye abari bateraniye mu cyumba mberabyombi cy’Inzu y’Ibitabo ya Alexandrie (Bibliotheca Alexandrina) uburyo habayeho amacakubiri n’ivangura byigishijwe n’abakoroni bigakomezanya n’ubutegetsi bubi bwari bugamije gutsemba igice kimwe cy’Abanyarwanda.

Ibiganiro byabereye muri Bibliotheca Alexandrina.
Ibiganiro byabereye muri Bibliotheca Alexandrina.

Ibi nyamara byabaye mu gihe u Rwanda ari igihugu kiri muri bike gifite abenegihugu bahuje umuco, ururimi, imyemerere n’ibindi bihuza abanyagihugu ku buryo ibyiswe amoko mu Rwanda ntaho bihuriye n’uko abahanga basobanura ubwoko.

Rubibi kandi yongeyeho ko nyuma y’uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagaritswe, u Rwanda rwashyizeho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gufata ingamba zitandukanye kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.

Kubiganirira abanyamahanga, cyane cyane urubyiruko bukaba ari uburyo bwo kubereka uko ikibi gikura kugira ngo Jenoside ikumirwe ntizongere kugira na hamwe iba ku isi. Nk’Abanyarwanda, aba banyeshuli banaganiriye kandi ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka.

Eugene Hagabimana, Umunyeshuri muri Kaminuza yitiriwe Senghor ya Alexandrie (Université Senghor d’Alexandrie) yatangarije Kigali Today ko mu kiganiro yatanze yagaragarije Abanyarwanda biga mu Misiri uburyo nyuma ya Jenoside u Rwanda rwiyubatse kandi rukaba rumaze gutera intambwe mu iterambere rigaragarira amaso.

Hagabimana yagize ati “Bisobanuye ko nta muti w’ikibazo waboneka igihe cyose nyir’ikibazo yibaza ko ari abandi bazakimukemeurira. U Rwanda ni igihugu cyahisemo kwishakamo ibisubizo ndetse no kwifatira ibyemezo ari na byo byarugejeje ku iterambere muri gahunda zitandukanye rugezeho nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.”

Abanyeshuri b'Abanyarwanda biga muri Kaminuza zo mu Misiri bibutse ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza zo mu Misiri bibutse ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abanyeshuri biga muri za kaminuza zitandukanye zo mu Misiri, by’umwihariko izo mu murwa mukuru Caire ndetse no mu Mujyi wa Alexandrie barateganya no kwegeranya umusanzu wo gushyigikira Ikigega “Agaciro Development Fund”, nk’uko twabitangarijwe n’abariyo.

Ikindi bagaharanira kuba intangarugero no gutanga isura nziza nk’Abanyarwanda imbere y’abanyamahanga bigana. Ibi bakaba bakunze kubigaragaza bakira neza banafana amakipe y’u Rwanda aza gukinira mu Misiri no gutanga amakuru nyayo ku gihugu ku bifuza kuyamenya cyangwa abayazi nabi.

Hagati aho ariko, bitewe n’uko nta Ambassade y’u Rwanda iba mu Misiri, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iki gihugu baracyahura n’ingorane z’uburyo bamenyana bose ngo bahure uko bikwiye kuko kugira ngo babone ubahuza bibagora, cyane ko usanga biga ahantu hatandukanye kandi harimo intera, nk’aho kuva mu murwa mukuru i Kayiro wigamo Abanyarwanda benshi kugera mu Mujyi wa Alexandrie harimo ibilometero bigera kuri 200.

Uretse abanyeshuri biga muri kaminuza, ibi biganiro byitabiriwe n’abandi Banyarwanda bake bafite akazi mu Misiri.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka