Aya makipe yombi ahagaze neza mu ma shampiyona yo mu bihugu byayo kuko ikipe ya Bayern Munich yo yamaze gutwara igikombe muri championat y’iwabo mu Budage.
FC Barcelone nayo nubwo isigaye igaragaza intege nke ugereranije na mbere, iracyari ku mwanya wa mbere muri shampiyona yo muri Espagne, aho irusha Real Madrid iyikurikira amanota 13.
Bayern Munich yagaragaje intege nyinshi muri aya marushanwa ya Champions League yasezereye ikipe ya Juventus de Tourin iyitsinze mu mikino yombi ibitego 4-0 muri ¼ .
Ikipe ya FC Barcelone yo yasezereye Paris Saint Germain nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu mikino yombi ariko kuko FC Barcelone yatsinze byinshi hanze ikaba yarahise ikomeza.
Kuwa 24 Mata 2013, ikipe ya Real Madrid ikazakirwa n’ikipe ya Borussia Dortmund mu gihugu cy’u Budage.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
RAYOR IZA GITWARA