Filimi “NIKO ZUBAKWA” ishingiye ku mibereho y’Abanyarwanda kuri iki gihe

Umwanditsi wa Filimi yamenyekanye cyane mu Rwanda yitwa “NIKO ZUBAKWA” witwa Yvette DOruwase, atangaza ko yanditse iyi filimi agendeye ku mibereho itandukanye y’abashakanye yitwa igaragara mu muryango Nyarwanda kuri iki gihe.

Doruwase atangaza ko iyi filimi yayanditse ashingiye ku buryo abantu babanyeho mu bihe bimwe na bimwe byo kubaho ukize cyangwa ukenye. Akaba yaringeye gushingira no ku rubyiruko rw’iki gihe aho hari abashobora guhura n’ubuzima bubasaba kubaho nabi bitewe no kubura ababyeyi cyangwa gutandukana kwabo ariko buri umwe akagira uko abyitwaramo.

Aganira na Kigali Today yatangaje ko ikindi cyamuteye kwandika iyi filimi ari uko nyuma y’uko umuntu yihanganira byinshi bimugeragegeza mu byo ahura na byo mu rugo rwe, ari ko bigira ingaruka nziza, kuri we no ku muryango we, akaba ari nako zubakwa.

Filimi NIKOZUBAKWA ivuga ku mibereho y’ingo ebyiri zirimo abagabo (GASANA na Francois) baca inyuma abagore babo, bakajya mu busambanyi (bimwe bakunze kwita ubuhehesi), Francois agatera inda umwana w’umukobwa ,nyuma ibyo GASANA yakoze bigakurikirana abana be (Nickson na Sabrine).

Muri filime "NIKO ZUBAKWA" hagaragaramo abahanzi bamenyerewe muri muzika nka Patrick Nyamitari na Theo bakunze kwita "Bosebabireba".

Iyi filimi biteganywa ko izagera ku isoko kuwa Mbere tariki 22/04/2013, abakunzi ba Sinema Nyarwanda bagashobora kwihera amaso filimi yakozwe n’itsinda “BACK TO JESUS FILM PRODUCTION”.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze kutugeza ibyo bitekezo byanyu ni byiza.

manzi yanditse ku itariki ya: 22-03-2014  →  Musubize

Congs Yvette. Burya twicaranaga classe wibitseho utwo tuntu. Big up E S Gasange wareze neza (Platini,Amini( AS Kigali),Yvette,...) Mujye muhora muhibuka!!!!

UMWIZA Patience yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka