Ngoma: Inkumi ebyeri zafatanywe ibiro 14 by’urumogi
Jeannette Ntakirutimana w’imyaka 20 na Françoise Kabanyana w’imyaka 21 y’amavuko bafatiwe mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma tariki 21/04/2013 bafite ibiro 14 by’urumogi bagiye kubishakira isoko.
Aba bakobwa bafashwe ku bufatanye bwa polisi n’abaturage bo muri kariya karere nyuma y’uko umuturage wari umaze kubabona bafite urwo rumogi yabimenyesheje Polisi maze nayo igahita ibata muri yombi batararenga umutaru. Nk’uko abo bakobwa bombi babyiyemerera ngo urwo rumogi bari bagiye kurugurisha mu karere ka Bugesera.
Superintendent Rubamba Victor ukuriye polisi y’igihugu mu karere ka Ngoma yashimiye abaturage kuri ayo makuru batanze asobanura ko ufashwe anywa cyangwa acuruza ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi byaha wese agashyikirizwa ubutabera.
Yasabye abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe no gukomeza kwerekana abakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Ati: “Kwishora mu icuruzwa n’inywa ry’ibiyobyabwenge bishobora kubajyana mu gukora ibindi byaha bigashyira ubuzima bwanyu mu kaga katoroshye”.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Nk’uko iyo ngingo ibivuga umuntu ukoresha ibiyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y‟amafaranga kuva ku bihumbi mirongo 50 kugeza ku bihumbi magana 500.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|