Mu Rwanda nta virusi nshya y’ibiguruka irahagera, ariko aborozi barasabwa gukomeza kuyirinda

Nyuma y’uko mu gihugu cy’Ubushinwa hagaragariye indi virusi nshya H7N9 y’ibicurane by’ibiguruka, ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyamaze impungenge aborozi b’ibiguruka mu Rwanda bari batangiye gukeka ko iyo virusi yageze muri Uganda, aho bakura ibyangombwa bijyane n’ubworozi bwabo.

RAB yahakanye ko nta virusi nshya y’ibiguruka yageze mu Rwanda ivuye muri Uganda, ndetse ngo no ku yindi migabane muri rusange ntiragerayo, uretse mu Bushinwa gusa aho yatangiye kugaragara guhera mu mpera z’ukwezi gushize kwa gatatu.

“Twifuje kubaza RAB aho ibyo bicurane by’inkoko bigeze n’ingamba ziteganijwe zo kubikumira, nyuma y’impungenge twatewe no kumva iyo ndwara mu Bushinwa”, nk’uko Perezida w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ibiguruka, Jean Claude Ruzibiza yatangaje.

Ati: “Bamwe muri twe dukura imishwi y’inkoko n’ibikoresho bijyanye n’ubworozi bwazo hanze y’igihugu nko muri Uganda, kandi naho twumvise baragize izo mpungenge, ariko bagashyiraho ingamba zo kwirinda”.

Umuyobozi ushinzwe imirimo y’ubuvuzi bw’amatungo muri RAB, Dr Isidore Gafarasi yabwiye abayoboye ishyirahamwe ry’aborozi b’ibiguruka, ko ibicurane byateye mu Bushinwa nta handi biragaragara ku isi, kandi ko za Leta z’ibihugu zashyizeho ingamba zo kugerageza kwirinda icyo cyorezo.

“Ni ukugerageza kwirinda kuko biragoye gukumira burundu virusi ya H7N9 y’ibiguruka, aho inkoko cyangwa abantu bafatwa bakayigendana mu gihe kirenga icyumweru; bitangukanye na virusi H5N1 yari isanzwe izwi ko itarenza iminsi ibiri itaragaragara mu wanduye cyangwa ikiguruka cyayanduye”, nk’uko Dr Gafarasi yasobanuye.

RAB yunze mu ijambo Ministiri w’ubuzima wa Uganda, Christine Ondoa yavuze asaba aborozi b’ibiguruka kugira isuku nyinshi, cyane ku bantu bita kuri ayo matungo, mu rwego rwo kubahiriza ingamba ziswe “biosecurity measures”.

RAB yamaze impungenge abahagarariye aborozi b'ibiguruka mu Rwanda, ko nta virusi H7N9 irahagera.
RAB yamaze impungenge abahagarariye aborozi b’ibiguruka mu Rwanda, ko nta virusi H7N9 irahagera.

Aborozi b’inkoko cyangwa ibiguruka muri rusange basabwa kujya mu biraro byazo babanje gukandagira mu muti wica udukoko, kandi bakinjiramo bambaye imyenda itavangwa n’indi, udupfukamunwa, udupfukantoki, inkweto ndende bita ‘boots’, ndetse bavayo bakabisiga hafi y’ikiraro; nk’uko Dr Gafarasi yabisabye.

Mu byumweru bitatu bishize hari abantu 21 bafashwe na virusi ya H7N9 ikomoka ku biguruka mu Bushinwa, aho batandatu muri bo bamaze guhitanwa n’ibicurane biterwa n’iyo virusi.

Aborozi b’ibiguruka bavuga ko bazubahiriza amabwiriza bahawe kugirango barinde ubuzima bwabo, ariko nabo bagasaba Leta kubafasha kubona abanyamuryango benshi, mu rwego rwo koroshya gahunda y’ubwishingizi mu bworozi bw’ibiguruka. Bafite impungenge ko umunsi ibicurane byaje bizabamaraho amatungo.

Kuri ubu mu bihugu byinshi barimo gusuzuma niba umuntu ufite virusi ya H7N9, ashobora kuyanduza undi muntu, kuko ubusanzwe ibiguruka birwaye ari byo biyanduza ibindi, cyangwa bikayanduza abantu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka