Abashoramari ba Nyagatare barasabwa kubyaza umusaruro urugomero rw’Umuvumba

Abashoramari bo mukarere ka Nyagatare barasabwa kubyaza umusaruro ubwiza nyaburanga bw’urugomero rwubatse k’umugezi w’umuvumba mumurenge wa Tabagwe.

Ibi babisabwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Agnes Kalibata ubwo yasuraga uru rugomero rwubatswe murwego rwo kuhira igishanga cy’umuceri cy’ikirimburi.

Minisitiri Kalibata (hagati) asura urugomero rwo k'Umuvumba.
Minisitiri Kalibata (hagati) asura urugomero rwo k’Umuvumba.

Leta y’u Rwanda yashoye akayabo ka miliyoni 13 z’amadori y’Amerika mugutunganya igishanga cy’ikirimburi, harimo no kubaka urugomero rutunganya rukanuhira imirima y’umuceri uhinze muri iki gishanga kingana na hegitari zirenga 1500.

Kubwa Minisitiri Kalibata ariko, ngo uru rugomero, ashingiye ku muvuduko w’amazi rufite, ngo hari byinshi byarubyazwamo umusaruro atari ukuhira umuceri gusa.

Umuvuduko w'amazi ava kurugomero rw'umuvumba.
Umuvuduko w’amazi ava kurugomero rw’umuvumba.

Aganira n’abahinzi biganjemo abashoramari bo muri aka Karere, Minisitiri Kalibata yagize ati “Ukwisukanura n’umuvuduko by’ariya mazi ari kuri ruriya rugomero bibereye amaso, kandi nk’uko mubizi iyo umuntu areba amazi bimuruhura mumutwe.

Hari byinshi mwarubyazamo umusaruro nko kuba mwahashyira inyubako nziza zajya zakira abantu zikanabaha servisi zinoze. Mushobora no kuhororera amafi mukazajya muyokereza abashyitsi basuye uru rugomero. Ibi byose n’ibishobora kubabyarira inyungu bikanateza imbere akarere ka Nyagatare”.

Iyo witegereje uburyo uru rugomero rwubatse n’umuvuduko w’amazi yarwo, wabigereranya nk’izindi ngomero gakondo ziri hirya no hino mu gihugu, nko k’urutare rwa Ndaba mu karere ka Karongi n’ahandi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka