Nyagatare: Abamotari boroje inka abakecuru babiri bacitse ku icumu

Ihuriro ry’amakoperative y’Abamotari yo mu Karere ka Nyagatare ryagabiye inka ebyiri abakecuru bacitse ku icumu rya Jenoside: umwe wo mu Murenge wa Rukomo n’undi wo mu Murenge wa Rwimiyaga.

Umwe muri aba bakecuru, Thriphine Musaniwabo wo mu Murenge wa Rukomo yishimiye inka yorojwe kuko izamufasha kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi zirimo bwaki aho atuye ahereye ku baturanyi, ngo nta mwana uzarwara indwara zikomoka ku mirire mibi.

Perezida w’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara moto mu karere ka Nyagatare, Biramahire Emmanuel, yatangaje ko ibi bikorwa byari bigamije kubafata mu mugongo no kubafasha kugera ku ntego yo kwigira biciye mu bworozi.

Iki gikorwa cyo koroza abakecuru bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ngo kiniyongera ku bindi bikorwa byibanda ku by’amaboko bisanzwe bikorwa n’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara moto bafasha abatishoboye barimo n’abacitse ku icumu.

Rimwe mu matungo yorojwe abakecuru bacitse ku icumu mu mirenge ya Rukomo na Rwimiyaga.
Rimwe mu matungo yorojwe abakecuru bacitse ku icumu mu mirenge ya Rukomo na Rwimiyaga.

Theophile Twahirwa ufite urubyiruko mu nshingano mu Karere ka Nyagatare yashimiye Ihuriro ry’Amakoperative y’Abamotari mu Karere ka Nyagatare kuba bafashe iya mbere mu gutera inkunga abacitse ku icumu.

Yanasabye ko n’ibigo bya Leta n’Abikorera bakora ibikorwa nk’ibi byo gufasha abacitse ku icumu batishoboye hagamijwe kuzamura imibereho yabo no gusohoka mu bibazo basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu Karere ka Nyagatare habarirwa abacitse ku icumu batishoboye bagera kuri 222. Mu gihe kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hakusanijwe amafaranga agera kuri miliyoni 20 azafasha mu bikorwa bitandukanye by’abacitse ku icumu batishoboye.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka