Nyamata: Umukorerabushake wa JICA yashinze isomero rifasha urubyiruko
Umukorerabushake w’ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) yashinze isomero ry’ibitabo ndetse n’inzu ikinirwamo imikino itandukanye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Uyu mukorerabushake witwa Masahiko Yamaguchi ariko wahawe izina ry’ikinyarwanda rya Kamanzi avuga ko yashinze ryo somero nyuma yo kugera muri ako kerere hanyuma agasanga nta somero rihari abantu bose bagana uretse mu bigo by’amashuri.

Ngo yakoze ubushakashatsi mu ngo zo mu murenge wa Nyamata abaza abaturage niba basoma ibitabo ndetse n’ubwoko bw’ibitabo bakunda gusoma. Uretse nibyo kandi ngo yabazaga abo baturage bimwe mu binyamakuru bakunda gusoma n’uburyo babibona.
Ati “ubwo bushakashatsi bwanyeretse ko inyinshi mu ngo zituye mu murenge wa Nyamata zidafite ibitabo byo gusoma, ariko abazituye bakavuga ko babonye ibitabo basoma byabafasha. Ibyo rero nibyo byampaye ingufu zo gushinga iri somero nyma yo kubivuganaho n’ubuyobozi bw’akarere n’umurenge”.

Masahiko avuga ko ubwo bushakashatsi yabukoreye no mu mashuri yisumbuye ndetse n’abanza yose abarirwa muri uwo murenge, aho abanyeshuri bagaragaje ko bakunda gusoma ariko babuze ibyo basoma mu gihe bageze iwabo cyane cyane ku biga bataha.
Nubwo iryo somero ari inzu nto, usanga iganwa n’abantu benshi kuko usanga babyigana baza gusoma ibitabo cyangwa inkuru zishushanyije.
Masahiko avuga ko nta muterankunga afite ahubwo amafaranga yo kwishyura inzu no kugura ibitabo ayakura mu bindi bikorwa bitandukanye akora abafatanyije n’abandi baturage, ibyo ni nko gukora isabune aho bafite uruganda ruciriritse ndetse no gukora imigati na keke maze bakabigurisha mu mujyi wa Nyamata n’ahandi.

Kujya muri iryo somero ni ubuntu ariko gutira igitabo ukakijyana mu rugo bisaba amafaranga ijana ku muntu ufite imyaka iri hejuru ya 18 naho munsi yaho ni ubuntu.
Masahiko yemeza ko nasubira iwabo azashaka uburyo iryo somero ritazafunga ahubwo azashaka umukozi uhoraho azajya aha amafaranga.
Dushime Jean Aime ni umunyeshuri muri Nyamata High school avuga ko iryo somero rimufasha cyane mu kwimenyereza kuvuga ururimi rw’icyongereza, ibyo kandi bikagendana no gukina imikino itandukanye ifasha kuruhura ubwonko.

Masahiko atangazwa no kubona urubyiruko rumusanga bagasabana ndetse bakaba byaramufashije no kumenya Ikinyarwanda dore ko aricyo akunda kwivugira nubwo ari gike.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|