Rwamagana: Bunamiye umubare utazwi w’abatwawe n’inzuzi muri Jenoside
Mu karere ka Rwamagana bibutse ku nshuro ya mbere abantu bose batwawe n’amazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo bamwe bicwaga bakajugunywa mu mazi, abandi bakayajugunywamo ari bazima ndetse ngo hari n’abagize ibyago bakayagwamo bagerageza guhunga abicanyi.
Mu mihango yabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi tariki 22/04/2013, abayitabiriye bibutse abantu bavuga ko batazwi umubare batigeze babona ngo babashyingure kuko baguye mu nzuzi n’imigezi inyuranye aho muri Rwamagana.

Abarokotse Jenoside mu karere ka Rwamagana bavuga ko hari abo bari kumwe bahunga abicanyi mu gihe cya Jenoside bagiye bicwa bakajugunywa mu biyaga bya Muhazi na Mugesera bikora kuri ako karere; nk’uko byemezwa na Assoumpta Mukanziza warokowe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi amaze icyumweru yihisha mu mazi y’ikiyaga cya Muhazi.
Assoumpta agira ati “Ubwo Interahamwe n’abari abasirikari ba Leta icyo gihe baduteraga aho twari twahungiye twese twakwiriwe imishwaro tubuze iyo twerekera bamwe twijugunya mu kiyaga ariko twese ntitwabashije kurokoka. Hari bamwe bagiye bapfiramo, abandi twaroze tukajya mu rufunzo tukahirirwa tukaharara ariko ku bw’amahirwe Inkotanyi zitugeraho tutarashiramo umwuka.”

Uyu Assoumpta ngo yari atwite inda nkuru yari igeze igihe cyo kuvuka, ariko ngo Imana yaramufashije akajya yogana iyo nda iminsi yose yamaze mu mazi yihisha Interahamwe ku buryo Inkotanyi zimaze kumurokora yamaze iminsi ine ahita abyara umwana w’umukobwa.
Munyaneza Jean Baptiste uhagarariye abarokotse Jenoside mu karere ka Rwamagana avuga ko hari n’ababyeyi babiri azi barokotse Jenoside bari bihishe mu mazi, ariko bakaba barabyariye mu kiyaga, ariko kuko batagiraga ubafasha n’ubitaho abana bakaza gushiramo umwuka kubera imbeho n’ubukonje byo mu mazi.

Uyu muhango wo kwibuka abaheze mu mazi wabaye ku nshuro ya mbere mu karere ka Rwamagana, ariko umuyobozi w’ako karere, Nehemie Uwimana, yavuze ko buri mwaka bazajya bibuka abo bose baguye mu mazi bahunga cyangwa bajugunywemo n’abicanyi.
Umuyobozi w’ako karere ka Rwamagana ati “Kuva uyu mwaka twemeje ko mu karere ka Rwamagana tuzajya twibuka Abatutsi bose batwawe n’amazi mu gihe cya Jenoside, bamwe bayajugunywemo n’abicanyi abandi bakaba baraguyemo bagerageza guhunga.”
Uyu muhango wabaye ku itariki 22/04/2013 ngo uzahabwa itariki ihoraho ku bwumvikane bw’akarere ka Rwamagana n’umuryango IBUKA uharanira inyungu n’iterambere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iyi mihango yabereye ku kiyaga cya Muhazi mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Gishari, aho abawitabiriye bahuriye barasenga, batanga ubuhamya kubyo bibuka babayemo aho ku nkombe z’ikiyaga, banashyira indabyo mu mazi bazirikana imbaga y’ababa baraguye mu mazi mu gihe cya Jenoside.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|