Manchester: Abanyarwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda barenga 100 batuye mu mujyi wa Manchester, mu gihugu cy’Ubwongereza, ndetse n’abandi baturutse mu duce dukikije uyu mujyi, tariki 20/04/2013, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

William Nkurunziza, uhagarariye w’u Rwanda mu Bwongereza wari witabiriye uwo muhango, yasabye Abanyarwanda aho bari hose kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukumira uwashaka kubasubiza inyuma ndetse no kubacamo ibice.

Ammbasaderi Nkurunziza acanira abana urumuri rw'ikizere.
Ammbasaderi Nkurunziza acanira abana urumuri rw’ikizere.

Ambasaderi Nkurunziza yagarutse cyane cyane ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu mwaka wa 1959 kugeza 1994, ndetse yagarutse cyane k’uburyo Abanyarwanda bagiye biyubaka kuva muri 1994 kugeza muri iki gihe.

Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yayoboye umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere ari kumwe n’abana bari mu kigero cy’imyaka 2 na 19, mu rwego rwo kwigisha abakiri bato ibibi bya Jenoside ndetse no kubakundisha igihugu cy’u Rwanda.

Abatanze ubuhamya bw’ibyababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bagiye bagaruka ku ngingo yo kwigira berekana uburyo bashoboye kwiyubaka ndetse no kubabarira mu myaka 19 yose ishize.

Bamwe mu Banyarwanda bari bitabiriye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu Banyarwanda bari bitabiriye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Noel Ntakirutimana, uyoboye umuryango w’Abanyarwanda baba i Manchester, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kizahoraho.

Ntakirutimana yasabye abari bitabiriye uwo umuhango wo kwibuka, kuzitabira undi umuhango wo kwibuka abazazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wateguwe na “Council” ya Liverpool uzaba ku wa gatatu tariki 24/04/2013.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka