Perezida Obama aritegura kugenderera Afurika
Ku nshuro ya mbere muri manda ye ya kabiri yatorewe, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, aritegura kugendera umugabane wa Afurika.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yatangarije kongere y’igihugu ko Perezida Obama ateganya gusura Afurika mu gihe kiri iri imbere ariko yirinze gutangaza byinshi kuri urwo rugendo.
Impamvu y’urwo rugendo ni ugushimangira imibanire myiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugabane wa Afurika muri rusange; nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Africareview.
Ariko nta gihamya iraboneka yemeza neza ko Prezida Obama yazaboneraho no gusura igihugu cya Kenya kibarizwamo nyirakuru we ukomoka mu bwoko bwabo bita abaluwo na Raila Odingo wiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’icyo gihugu abarizwamo.
Hagati aho Leta zunze ubumwe za Amerika ziratangaza ko ku mugabane wa Afurika bafite byinshi byo kuwukoreraho byarushaho kuwuteza imbere; nk’uko John Kerry yabitangarije kongere ya USA.
Perezida Obama yaherukaga gusura umugabane wa Afurika mu mwaka wa 2009 aho yagendereye igihugu cya Ghana.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
reka nizere ko azasura n’URwanda rwa gasabo.
Twizere ko President Obama azasura igihugu cya Congo, akaganira na mugenzi we ikibazo k’imirwano yibasiye uburasirazuba bwa DRC. Ubwo nibaze ko azaba kandi yaciye mu Rwanda akadusura dore ko natwe tubanye neza.
Welcome mr Obama! Twizere ko azabonera ho n’umwanya wo gusura igihugu cyacu cy’uRwanda, kuko ubu umubano w’ibihugu byombi umeze neza.