Bamwe mu Banyarwanda basanga inkwano yarataye agaciro yari ifite mu muco

Mu muco nyarwanda, inkwano (ubundi yari inka) yafatwaga nk’ikimenyetso cy’ishimwe umusore yaganeraga ababyeyi b’umugeni agiye kurongora ko bareze bamurene neza ariko kuri ubu hari bamwe basanga inkwano itagifite icyo gisobanuro ahubwo ngo yafashe isura y’ikiguzi.

Bamwe mu basanga inkwano yarabaye ikiguzi bavuga ko abantu benshi bahitamo amafaranga aho gushaka inka nkuko byahoze.

Minani Isai, umusore ufite imyaka 28 avuga ko kuba ababyeyi b’umukobwa bagomba kujya mu biciro cyangwa impaka n’iwabo w’umusore ku birebana n’agaciro k’inkwano, ari kimwe mu bigaragaza ko ari ikiguzi.

Ikindi ngo ni uko hari aho ubu igiciro cy’inkwano kigibwaho impaka hashingiye ku mutungo cyangwa amikoro y’umuryango w’umukobwa. Akenshi ngo abize amashuli menshi bakobwa amafaranga menshi hashingiwe ku gaciro kabo.

Kuba abasore bakwa inkwano zihenze bituma nabo bategeka abakobwa ibyo bazazana mu birongoranwa.
Kuba abasore bakwa inkwano zihenze bituma nabo bategeka abakobwa ibyo bazazana mu birongoranwa.

Kuba imiryango imwe n’imwe y’abakobwa igora iy’abasore ku birebana n’inkwano ngo nibyo bituma abasore nabo bategeka abakobwa ibyo bazazana mu bishyingiranwa (ibirongoranwa) batabizana ntibabone amahoro mu ngo bashatsemo.

Bimwe muri ibyo bikoresho byatangiye kuba nk’itegeko ku bakobwa bagiye gushyingirwa ni nka matora, igare, intebe zo muri saro n’ibindi.

Nyaminani Emmanuel ufite imyaka 52 avuga ko hari n’abakobwa bahitamo kwishyingira (kwijyana) batarindiye ubukwe kubera gutinya amikoro y’ibisabwa ajyenda yiyongera umunsi ku wundi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese mu muco nyarwanda bibaho ko umuhungu yihera inkwano umukobwa bidaciye ku babyeyi?

Nibagwire Emerence yanditse ku itariki ya: 15-12-2017  →  Musubize

Njye ntanze igitekerezo cyanjye navuga nti inkwano yari ikwiye kuvaho. Iteza ibibazo kurenza uko ibikemura. Mu gihe tugana mu buringanire bw’ibitsina byombi ni ngombwa kumva ko haba umuryango w’umuhungu cyangwa uw’umukobwa bose baba barareze kandi ntawe ukwiye guhemeberwa ko yakoze inshingano ze ngo ahembwe n’undi nawe wakoze ize. imiryango yombi yakwiye gushyira hamwe ikubakira abana babo naho ubundi inkwano isabwa abasore n’igikwazo gikomeye cyane.

Haba yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

NTIBYARI BIKWIYE GUFATWA BITYO KUKO INKWANO S’IKIGUZI AHUBWO N’URWIBUTSO RWO GUHESHA AGACIRO UMURYANGO W’UMUHOKWA NO KUNGA UBUMWE HAGATI Y’IMIRYANGO YOMBI. IKWIYE GUTANGWA BISHINGIYE KU MUCO WACYU

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka