Ngororero: Abarokokeye ahahoze ari ingoro ya MRND bahuye n’inzira y’umusaraba ikomeye
Icyahoze ari ingoro ya MRND mu karere ka Ngororero mu gihe cya Jenoside hakorewe ubwicanyi hifashishijwe ibikoresho bifite ubukana kuburyo harokotse abantu bakeya cyane.
Nyandwi Jean Claude, umwe mu bari barahungiye muri iyo nzu, avuga ko abicanyi bakoresheje imbaraga nyinshi zishoboka kugira ngo bice Abatutsi bari bahahungiye kuburyo batabashije kubona uko birwanaho ngo bananirwe bagerageje.
Nyandwi avuga ko igitero cyo kurimbura Abatutsi bari bahungiye aho mungoro ya Muvoma cyagabwe ku itariki ya 10 Mata 94 kuva saa tanu bagakoresha imbunda, ama gerenade ndetse bakanakoresha risansi bagatwika iyo nzu kubera ko yarimo abantu benshi.
Nyandwi avuga ko abantu 8406 bari bahungiye muri iyo nzu bishwe kugeza saa cyenda z’umugoroba kuri uwo munsi.

Mbere y’uko bicwa, ubuyobozi bwa superefegitura ya Ngororero bwari bwanze kubaha ubuhungiro ndetse bubasaba kuva muri iyo nzu batabikora ngo Abahutu bitwaga ba nyirayo bakaza bakayibyiganiramo, kuko yubatswe ku misanzu yabo.
Niyonsenga Jean d’Amour nawe wari wahungiye aho, avuga ko kuba iyo nzu yari iya Leta byatumye abategetsi b’icyo gihe batanga uburenganzira bwo kuyitwika no kuyiteramo ibisasu kuburyo aribyo byatumye abantu batikiriramo.
Ubu, iyo ngoro ya Muvoma ni urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri 14500.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|