Muhanga: Forode ya Gitarama ngo yamaze kuba amateka

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga aratangaza ko ubucuruzi bwa forode bwavugwaga mu cyahoze ari Gitarama (ubu ni mu karere ka Muhanga) butakiharangwa kuko ubu ngo bwabaye amateka.

Bamwe mu bacururiza muri uyu mujyi bemeza abenshi mu gihugu bazaga kurangura ibicuruzwa bya make kuko ibyinshi byabaga byinjiye mu gihugu bitatanze umusoro.

Uhagaze Francois, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere avuga ko nta forode igikorerwa mu cyahoze ari Gitarama kuko ingamba zo kuyirwanya zashyizweho.

Yagize ati: “Forode i Gitarama ni amateka kuko nta bantu bakinjiza ibintu rwihishwa biturutse hanze nka cyera, niba binahari ni gake cyane”.

Uyu muyobozi muri aka karere avuga ko forode bafite bari guhangana nayo muri iki gihe ari iy’abantu banga kwishyura imisoro itandukanye.

Aka karere mu mwaka ushize w’ingengo y’imari kabaye aka nyuma mu kwinjiza imisoro n’amahoro. Muri uwo mwaka bagombaga kwinjiza miliyoni 490 ariko binjije miliyoni 445. Muri uyu mwaka, aka karere gateganya kwinjiza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 725.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka