Umukecuru Mukandori Costasiya yatwawe n’umugezi wa Nyagahanga ubwo yari avuye ku isoko rya Mwezi, mu murenge wa Karengera ho mu Karere ka Nyamasheke ku mugoroba wa tariki 20/12/2012.
Abahagarariye Umuryango wa Rwamagana City barasaba ko Intara y’Iburasirazuba yabagenera amafaranga miliyoni 4 n’ibihumbi 920 kuko yabasabye ikipe yabo y’umupira w’amaguru Rwamagana City FC ngo ijye iyitera inkunga ariko ntiyubahiriza amasezerano.
Nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga 2013, ngo nta numero ya telefoni izaba idafite umuntu yanditseho mu rwego rwo guca ibyaha byifashisha telephone; kuko kuba byoroshye kugura sim card ukaba wayijugunya bituma abantu bakoresha telefone mu makosa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF) ryemeje ko Umunya-Cote d’Ivoire YayaToure ukinira Manchester City mu Bwongereza ari we mukinnyi mwiza wa Afrika w’umwaka wa 2012 . Umwaka ushize nabwo niwe wegukanye uwo mwanya.
Abdul Kazungu w’imyaka 20 niwe wegukanye imodoka ya kabiri muri enye zihatanirwa muri muri tombola ya SHARAMA ya kabiri, yateguwe na MTN muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Kuwa gatanu tariki 26/12/2012 kuri New Life Bible Church Kicukiro mu Kagarama hazabera igitaramo cyo gufasha abana b’imfubyi bo muri foundation Uwanyiligira Suzanne.
Ngenzi Jean Bosco w’imyaka 30 utuye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro arashishikariza abandi bantu badafite icyo bakora cyane cyane urubyiruko, guhera kuri ducye bakihangira umurimo.
Mu ijoro ryakeye rishyira tariki 21/12/2012 hagati ya saa yine na saa tanu z’ijoro, abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bateye SACCO y’umurenge wa Musange maze bica umukozi wari ushinzwe isanduku (caissier) banatwara amafaranga yari ari muri iyi koperative.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari ku rutonde rw’abantu 51 bigaragaje ku buryo budasanzwe mu mwaka wa 2012; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Time Magazine.
Umugore witwa Umutesi Nadine w’imyaka 22 yaciwe ugutwi na bagenzi be azira kubatwara umugabo wabo tariki 21/12/212 mu mudugudu wa Muganza, akagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina.
Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu 111 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge no gukora ibyaha bitandukanye mu mukwabo yakoze mu turere twa Kicukiro, Muhanga, Ruhano na Rusizi tariki 20/12/2012.
Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye tariki 16/12/2012 yemeje ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine mu mirenge 17 igize ako karere bahindurirwa imirenge bayoboraga.
Kuva tariki 12/11/2012 mu mirenge ya Kabarore na Rwimbogo yo mu karere ka Gatsibo haravugwa indwara y’uburenge yibasira inka.
Inzoga y’inkorano yitwa ‘Kayuki’ ikorerwa mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, ngo yaba igiye gukorerwa isuzumwa, kuko imerera nabi abayinyoye, bikabatera gukora urugomo rukabije.
Ishyaka The Communist Party of China (CPC) ryo mu Bushinwa ryiyemeje ubufatanye n’umuryango FPR-Inkotanyi, hagamijwe kunoza ibirebana n’inshingano zabo.
Mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara hagaragaye ubwoko bw’imyumbati irumbuka cyane ku buryo igiti kimwe cyeraho imyumbati ipima ibiro 80.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no gucyura impunzi, Antoine Ruvebana, atangaza ko imishyikirano ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 nigera ku mahoro u Rwanda ruzaruhuka kwakira impunzi zihahungira kubera ihohoterwa bakorerwa.
Abarema isoko rya Kinyababa, riri mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera barishimira ubwiherero bushya bwubatse hafi y’isoko kuko bwatumye muri iryo soko ndetse no mu nkengero yaryo hagaruka isuku.
Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League) yagaragaje ko Real Madrid yo muri Espagne na Manchester yo mu Bwongereza zizahura.
Ku rutonde rwa FIFA rwashyizwe ahagaragara tariki 19/12/2012 u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 134, bivuze ko rwamanutseho imyanya 12. Mu kwezi gushize, u Rwanda rwari ku mwanya wa 122.
Mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2014, kuri uyu wa 21/12/2012, ikipe y’igihugu irerekeza muri Angola gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo gihugu, nayo yitegura kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika.
Nyuma y’amezi abiri gusa igaragarira ku murongo wa interineti wa www.rwandafamily.tv, guhera tariki 20/12/2012 Family TV yatangiye no kugaragara kunyakiramashusho zisanzwe (televiseur). Umuntu ufite ifatabuguzi rya StarTimes ashobora kuyireba kuri shene ya 121.
Umugabo uzwi ku izina rya Musaza Xaveur utuye mu kagali ka Kabugondo, umurenge wa Mugina akarere ka Kamonyi amaze gutunga abagore 15 mu myaka 45.
Perezida Kagame yamenyesheje abanyamuryango ba RPF ko mu myaka 25 umuryango umaze ushinzwe, wageze ku bikorwa by’ibanze bimeze nko gusiza ikibanza no kubaka umusingi w’iterambere, igisigaye akaba ari ukubyubakiraho.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni waje mu Rwanda kwifatanya n’umuryango RPF-Inkotanyi kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, yavuze ko RPF-Inkotanyi yashoboje Abanyarwanda kugenderana no guhahirana n’akarere, bitandukanye na Leta zayibanjirije avuga ko zigishaga urwango no kwironda.
Abahanga mu by’imiyoborere baturutse hirya no hino ku isi, bifatanyije n’umuryango RPF-Inkotanyi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, aho bavuze ko uyu muryango ari intangarugero muri Afurika mu kugira icyerekezo gihamye kiganisha ku iterambere.
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, yongeye guhamya ko indangagaciro z’umuryango FPR-Inkotanyi zitigeze zihinduka, cyane cyane mu gihe bibaye ngombwa ko harengerwa uburenganzira bw’Abanyarwanda n’igihugu.
Ingamba zimaze gufatwa mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi ni nyinshi kandi zizanakomeza mu gihe biri ngombwa, nk’uko byatangajwe Ministiri w’intebe, mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 18/12/2012.
Ubucamanza bwo muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwahanishije Christopher Chaney igifungo cy’imyaka 10, kubera kwinjira muri emails z’ibyamamare akiba amaforo yabo bambaye ubusa akayashyira kuri internet.
Kuva tariki 16/12/2012, Abanyekongo 300 bavuga Ikinyarwanda bamaze kugera mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu bahunga ibikorwa by’ihohoterwa bavuga ko bakorerwa n’ingabo za Leta ya congo.
Abaturage bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko imvura imaze iminsi igwa iramutse idatanze agahenge yazatuma abaturage basonza kuko iri kubangiriza imyaka.
Umuryango Francois Xavier Bagnoud (FXB) ugiye kujya wibanda ku bikorwa byo kurengera abana bakomoka mu miryango itishoboye yo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.
Kuwa gatandatu tariki 15/12/2012 mu gihugu cya Thailand, sosiyete ikora imodoka yitwa AutoAlliance Thailand ihuriweho n’amasosiyete asanzwe azwi mu gukora imodoka yitwa Ford na Mazda yateguye umunsi mukuru wo kwizihiza ishira ry’isi.
Umuyobozi w’a karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arahamagarira ba rwiyemeza miririmo batsindiye kwishyuza imisoro muri ako karere gukora iyo bwabaga kugira ngo hagaragare umusaruro ushimishije.
Ingo 12 zo mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Kabarore zimaze kwibwa insinga z’amashanyarazi nyuma yo kumara igihe batanze amafaranga ngo bahabwe amashanyarazi ariko na n’ubu ngo ntibarayabona.
Aborozi bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bari guhura n’igihombo kubera ko bashyiriweho akato kubera indwara y’uburenge yagaragaye muri uwo murenge. Aborozi bafite inka zikamwa bavuga ko batemerewe kugurisha amata ahantu na hamwe.
Mathieu Ngudjolo Chui wahoze ari mu bayobozi b’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa yahanaguweho ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje ko yakoze ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu.
Perezida Paul Kagame aremeza ko ibizakorerwa ku nyubako nshya y’icyicaro cy’umuryango FPR-Inkotanyi kigiye kubakwa mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, buri wese azaba abifiteho uruhare n’utari umunyamuryango wayo.
Abasore n’inkumi 314 bari bamaze ibyumweru 3 mu Itorero kuri site ya Groupe Scolaire IBUKA mu murenge wa Kabaya bashyigikiye ikigega AgDF bakusanya amafaranga 94200.
Nyuma y’igihe batemeranya ku ngingo bagomba kuganiraho, abahagarariye Leta ya Congo na M23 bemeranyijwe ko mubyo bazigaho harimo gusuzuma amasezerano Leta ya Congo yagiranye na CNDP taliki 23/03/2009 hamwe no kurebera hamwe imicungire y’igihugu.
Uwatorewe kuyobora imirimo y’irangiza ry’ibikorwa by’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Theodore Meron uri mu ruzinduko mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga.
Umukinnyi Christopher Katongo wo muri Zambiya yemejwea na BBC ko ari we mukinnyi witwaye neza mu bakinnyi bakomoka muri Afurika muri uyu mwaka wa 2012.
Abanyarwanda batuye mu mahanga barizeza Leta ko bagiye gushyira ingufu mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda ni bwo butumwa bwatanzwe ku banyeshuri basoje Itorero mu karere ka Nyagatare tariki 17/12/2012.
Hakizamungu Jean w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Kirehe yiyemerera ko yakubise se umubyara ikibando mu mutwe tariki 15/12/2012 ahagana saa sita n’igice z’amanywa akajyanwa mu bitaro bya Kirehe nyuma akaza kwitaba Imana tariki 17/12/2012.
Majoro Bertin Chirumana waje ayoboye Polisi yaje gucunga umutekano mu mujyi wa Goma taliki 31/11/2012 ubwo ingabo za M23 ziteguraga kuva muri uyu mujyi yatoraguwe yishwe arashwe amasasu arenga 9 aho yari atuye taliki 15/12/2012 .
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Isumbingabo Emma Françoise, yasabye abanyeshuli barangije Itorero mu karere ka Karongi gukomeza kurangwa n’ubutore ku rugerero kuko ari nayo ntego nyamukuru y’Itorero.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard arasaba urubyiruko kutazapfusha ubusa amahirwe rwagize yo gukurira mu bihe u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.
Umusaza w’imyaka 62 witwa Nemeyimana Jean Nepo utuye mu Kagali ka Gisozi, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke avuga ko amaze imyaka 41 arwaye indwara yitwa “ibinimba” izwi ku izina ry’imidido.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko Hoteli iri kubakwa muri ako karere ari igikorwa cy’indashyikirwa ndetse kizagirira akamaro akarere, abakagendamo hamwe n’abaturage b’akarere.