Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 11/07/2013, Murenzi yavuze ko ubwo bafataga iyi kipe izwi cyane ku kubyiniriro ka “Gikundiro” yari ifite imyenda yari ifitiye uwari umutoza wayo Raoul Shungu ingana n’amafaranga agera kuri miliyoni 21.
Aha ngo ntacyo bari guhita bakora ngo uyu mwenda bawuvemo kuko bari baramaze gupangira ingengo y’imari dore ko ikipe yatashye iwabo mu karere ka Nyanza mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2012 mu gihe ingengo y’imari iba yasohotse mu kwezi kwa karindwi, ikindi kandi ngo aya mafaranga yari menshi kuburyo guhita yishyurwa bitari koroha.
Akomeza avuga ko icyo bakoze kugirango bamwishure kuko bari bafite ubushake bwo kumwishyura no guteza imbere ikipe yabo, ngo bumvikanye nawe kumwishyura mu byiciro. Icyiciro cya mbere bamwishyuye amafaranga angana na 40%.

Murenzi avuga ko andi 60% asigaye ngo ni amafaranga batari bafitiye ingengo y’imari, ati: “nk’uko bizwi imikoreshereze y’umutungo wa Rayon Sport igendana n’ingengo y’imari isanzwe, tumaze kuganira rero igihari ni uko ayo mafaranga twemera kuyishyura”.
Kugirango kandi uyu mwenda ushiremo, ngo bari bamaze igihe bageregeza kureba uko bayabona mu bundi buryo kugirango bayatange ariko ngo baza gusanga bigoye. Mu ngengo y’imari bageneye ikipe ngo barateganya ko bazasaranganya ibi bibazo byose ariko ngo harimo n’inkunga z’abakunzi b’ikipe bari kugenda begeranya.
Ikiciro cya nyuma cyo kurangiza umwenda w’ikipe ya Rayon sport ngo barateganya ko bagomba kukishyura bitarenze ukwizi kwa karindwi 2013.
Gerard GITOLI Mbabazi
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|