Ubutaka bwo ku Rucunshu bwose bwatuwemo n’abaturage

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butarangaza ko bwasuye ahari ubutaka bw’umwani Mibambwe Rutarindwa hanzwi ku izina ryo ku Rucunshu, bagasanga bwose bwaratuweho n’abaturage.

Yvonne Mutakwasuku, umuyobozi w’akarere ka Muhanga ahaherereye ubu butaka avuga ko nyuma yo kubona isambu yose yaratuwe n’abaturage bahise bashaka uburyo bamenya aho inzu ye yari iri kugirango nibira babe ariho babasha kurinda. Aha hantu inzu yari iteretseho babashije kuhabona bahita bahatera borune kugirango hatagira abaturage bahigabiza.

Aha bateye borune naho ariko hari mu maboko y’umuturage ariko ngo ntibigeze bahamwambura ahubwo ngo batangiye kuvugana n’izindi nzego kugirango barebe niba nta yandi mateka bahakura.

Bakaba barashyizeho itsinda ritoya rizakomeza kuganira n’abaturage kugirango bakomeze kuganira n’abaturage mu rwego rwo kuhabona amakuru ahagije.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, ngo ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyatangiye gahunda yo gukusanya ahantu habereye amateka akomeye mu gihugu kuburyo habungwabungwa bakahagira ahantu nyaburanga hazajya hasurwa na ba mukerarugendo.

Ibi ngo bikaba bizafasha kujya batindana aba bamukerarugendo maze babashe gusiga mu Rwanda amadovize menshi.

Amateka yo ku Rucunshu

Ku Rucunshu ni ahantu hazwi cyane mu mateka y’u Rwanda kubera intambara ikomeye yatwaye igice kinini cy’Abanyarwanda. Iyi ni imwe mu ntambara zikomeye zabayeho muri iki gihugu yari ishyamiranije abana b’umwami umwe.

Nk’uko bigaragara mu gitabo cya Padiri Alexis Kagame yise “Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda”, iyi ntambara yo ku Rucunshu (mu karere ka Muhanga) yabaye mu mwaka w’1896, yashyamiranyije abari ku gice cy’umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga n’abari ku gice cy’umwami Mibambwe Rutalindwa. Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa.

Umwami wari ukomeye mu Rwanda kandi wamenyekanye ku kwagura u Rwanda cyane akarugeza aho benshi mu bami bategetse u Rwanda batigeze babasha kugera, Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n’umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga yari yarapfuye.

Inkomoko y’iyi ntambara yanditse amateka mu Rwanda n’ubu ikaba ikivugwa nk’aho ibaye vuba, yaturutse ku ikosa Umwami Rwabugili yakoze ryo gufata umuhungu we Rutalindwa akamuha ubwami yarangiza akamuha umugabekazi w’umutsindirano badafite icyo bahuriyeho.

Kanjogera yahiritse umwami Rutalindwa yimika umuhungu we Musinga.
Kanjogera yahiritse umwami Rutalindwa yimika umuhungu we Musinga.

Kanjogera wari wahawe ingoma yakomokaga mu bwoko bw’Abega bwatangaga Abagabekazi kandi bukomeye ku ngoma, naho Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa yakomokaga mu bwoko bw’Abasinga birukanywe mu bagomba gutanga Abagabekazi.

Ikosa rindi uyu mwami yakoze, ni ukuba Nyiramibambwe IV Kanjogera nawe yari afite umuhungu w’ubura bwe wari ukiri umwana muto cyane witwaga Musinga yabyaranye na Rwabugili kandi nawe yarashoboraga kuba umwami. Yarangiza akamuha Rutalindwa ngo amubere Umugabekazi w’umutsindirano [umugabekazi wimanye ingoma n’umuhungu utari uwe].

Abega babonye ko Rwabugili akoze ibyo, bacuze umugambi wo guhirika umwami Rutalindwa, hakima umuhungu wabo Musinga. Uwo mugambi wacuzwe na Kanjogera na basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko n’umuhungu wabo Rwidegembya.

Urugamba rwo kurwanya Rutalindwa rwarakomeye ndetse ruvamo n’intambara ikaze, kuko basaza ba Kanjogera bari bakomeye mu ngabo kandi ari nabo baziyoboye, intambara bashoje barayiganje bagera ku Ngoro y’umwami Rutalindwa barwanyaga, abonye ko asumbirijwe niko gufata icyemezo gikomeye.

Yafashe abo mu muryango we (umugore n’abana) n’ibimenyetso ndangabwami byose(Ingoma ngabe Kalinga n’ibindi) nuko bitwikira mu nzu bose barashya barakongoka ntihaboneka n’igufwa na rimwe, nuko Kanjogera yimana n’umuhungu we Musinga wari ukiri umwana muto cyane ahabwa izina rya Yuhi V Musinga umugabekazi we ava ku rya Nyiramibambwe afata irya Nyirayuhi. Muri icyo gihe cyose Musinga yari akiri muto yategekerwaga na nyina bari bimanye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

mudufashe kubihuza nibyanone byaba bihagaze bite

alias yanditse ku itariki ya: 21-05-2020  →  Musubize

nibyiza weee!kumenyamateka

gaspard mbandazi yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Nyiraburunga ni umukonokazi si umusingakazi.

Inkubito yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Twumva ko "Nyiraburunga Nyina wa Rutalindwa yari Umukonokazi ubwoko nabwo bwakurwagamo Abagabekaz" atari Umusingakazi??,mwarushaho kudusobanurira.

Steven yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Kuba haratuwe n’abaturage nta gitangaza kirimo kuko na kera na kare rubanda rwari urw’umwami.

Mbonyuburyo yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

kandi uyu mutakwasuku azi ubwenge umuntu uha agaciro amateka burya abazi ubwenge!!!hari abantu benshi muricyi gihugu bumva ko ibyahise byahise, ndavuga ingoma ya cyami ndtse nizayikurikiye, ibifitiye akamaro amteka byose byakagombye kuzirikanwa kugira ngo abato abzabone aho bahera bashyigikira ibyiza cyangw abarwanya ibibi....

ruterana yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka