Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira amakoperative

Kuri uyu wa 10/07/2013, hatangijwe ukwezi kwahariwe amakoperative mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gukangurira abaturarwanda byumwihariko urubyiruko kwibumbira mu makoperative.

Gutangiza uku kwezi byabereye ku Gisozi ahakorera cooperative DUHAHIRANE GISOZI igizwe na bamwe mu ba mama bahoze batembereza udutaro mu mujyi wa Kigali ndetse n’abana bakuwe kum ihanda bitwaga ba mayibobo n’abandi batandukanye.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, Mugabo Damien, wari witabiriye uyu muhango yabwiye abari aho ko koperative DUHAHIRANE GISOZI ifatwa nk’indashyikirwa ku bwibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho birimo kuba bariyubakiye imiturirwa ifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyari ebyiri.

Aha kandi bwana Damien yahamagariye urubyiruko kwitabira kugana amakoperative kuko aricyo gisubizo cyo kwihangira imirimo, aho yagarutse kumugani ugira uti “abishyize hamwe ntakibananira”.

Amazu abahoze bacuruza agataro bamaze kwiyubakira.
Amazu abahoze bacuruza agataro bamaze kwiyubakira.

Bamwe mu batanze ubuhamya bw’ibyo koperative imaze kubagezaho bavuze ko ubu biyubakiye amacumbi agezweho kandi mbere yo kugana koperative babunzaga akarago.

Mu nama yakurikiye iki gikorwa yahuje ubuyobozi bwa RCA n’abafatanyabikorwa bayo bwana Gilbert Habyarimana umuyobozi mukuru w’amakoperative mu Rwanda yasabye abafatanyabikorwa ko bakomeza gufatanya mu bikorwa byose cyane cyane muri uku kwezi kwahariwe amakoperative kwatangiye kuri uyu wa gatatu, bityo uruhare rwa koperative mu iterambere ry’igihugu rukiyongera.

Abafatanyabikorwa kandi bagomba kumenyekanisha amakoperative n’ibikorwa bagezeho, ibi bizakorwa binyuze mu biganiro bizakorwa mu bigo by’amashuri makuru na za kaminuza, cyane cyane ayigisha imyuga ibi ngo bikazafasha urubyiruko rufite ikibazo cy’amafaranga y’igishoro kuba bakwibumbira hamwe bagakora bahereye ku bushobozi buke bafite.

Ubusanzwe, umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative wizihizwa tariki 6 Nyakanga bur mwaka ukaba waratangiye kwizihizwa mu 1985, mu Rwanda ho hashyizweho ukwezi kwahariwe amakoperative hagamijwe gukomeza gukangurira abantu gukorera mu makoperative no kureba ibyo yagezeho hanakorwa ibikorwa byo guteza imbere aho akorera.

Turatsinze Bright

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka