Nyabihu: Kwishyuriza ibigo by’imari byambuwe ngo biragenda neza

Komisiyo ishinzwe kwishyuriza ibigo by’imari byambuwe ivuga ko bigenda neza ariko hakirimo bimwe mu bibazo, nk’abagaragara ku rutonde ko ari abo muri Nyabihu ariko imyirondoro yabo ntihaboneke, abarimo imyenda ariko batari hafi n’ibindi.

Nyuma y’aho bimwe mu bigo by’imari iciriritse byambuwe ,bimwe bikabiviramo no gufunga imiryango, mu karere ka Nyabihu kimwe no mu tundi turere hagiye hashyirwaho komisiyo ishinzwe kwishyuriza ibi bigo.

Mukaminani Angela, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyabihu, akaba n’umuyobozi w’iyi komisiyo mu karere ka Nyabihu, avuga ko hakozwe urutonde rw’abafite imyenda y’ibigo ndetse batangira gusurwa umwe ku wundi, bagirwa inama y’uko bakwishyura imyenda barimo mu mahoro hatagombye kwitabazwa inkiko.

Mukaminani Angela, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe kwishyuriza ibigo by'imari byambuwe mu karere ka Nyabihu yemeza ko hari abemeye kwishyura amafaranga bari baragujije.
Mukaminani Angela, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe kwishyuriza ibigo by’imari byambuwe mu karere ka Nyabihu yemeza ko hari abemeye kwishyura amafaranga bari baragujije.

Imbogamizi bafite ngo nuko bamwe mu bishyuzwa bagaragara ko ari bo muri Nyabihu, nyamara kandi imyirondoro yabo ntiboneke. Ibi bikaba biterwa n’uko hariho amazina y’uturere twa kera ugasanga aritwo babarizwagamo.

Komisiyo ikomeje gushyiramo ingufu mu kubashakisha kugira ngo nibaboneka bazishyure.Utundi tubazo twagiye tubonekamo ni uko usanga nk’uwafashe umwenda yarapfuye cyangwa se yaragiye, atari hafi. Gusa kuri utu tubazo bakaba bakidushakira umuti, hanakurikijwe amategeko.

Angela avuga ko benshi mu bambuye ibigo by’imari basuwe bagiye batanga igihe bazishyurira, abandi bakaba baratangiye no kwishyura. Akaba asaba abambuye ibi bigo, kwishyura nta mananiza abayemo, kuko nabo baba barahawe amafaranga bayakeneye kandi bakayahabwa biyemereye kuzayishyura.

Abagize komisiyo bunguranye ibitekerezo ku buryo umurimo bashinzwe wakorwa vuba kandi mu buryo bunoze.
Abagize komisiyo bunguranye ibitekerezo ku buryo umurimo bashinzwe wakorwa vuba kandi mu buryo bunoze.

Ngo abazinangira bagaterera agati mu ryinyo bazashyikirizwa inkiko. Nubwo Angela atabashije guhita atubonera igiteranyo cy’umubare w’amafaranga abambuye ibigo by’imari barimo,avuga ko ari menshi kandi ko agomba kwishyurwa uko byamera kose.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka