Bahati Alphonse yateguye igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo kubaka urusengero rwa ADEPR Gisenyi
Umuhanzi Alphonse Bahati yateguye igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo kubaka inyubako nshya kandi nini y’urusengero rwa ADEPR Gisenyi.
Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 14/07/2013 muri urwo rusengero nyine kuva ku isaha ya saa saba z’amanywa akaba azanaboneraho kubamurikira DVD ye yise « Mfite ibyiringiro » ndetse akanabamurikira ibihembo bya Groove Awards yegukanye muri Kenya.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu. Muri iki gitaramo kandi, Bahati Alphonse azaboneraho no kugurisha DVD ye ariko amafaranga avuyemo yose ndetse n’ayo bazaba bitanze akazahabwa urusengero nk’uko Bahati abitangaza.
Mu bahanzi bazaza kwifatanya na Bahati Alphonse harimo Rushema unaririmba muri Korale Hoziana, Alex Dusabe, Cpt Simon Kabera, Rudahezwa Emmanuel, Moise, Korale Bethfage na Korale Impuhwe.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|