Musasa: Meaningful World wiyemeje gufasha abagize AVEGA kurenga ibibazo bahuye na byo
Abagize umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, Meaningful World, bavuga ko bagiye kugira imikoranire ya hafi n’ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro.
Ni mu rwego rwo gufasha abo bapfakazi gusobanukirwa bihagije ibyerekeranye n’ihungabana ndetse n’uburyo bashobora gusohoka mu bibazo banyuzemo no kwigirira icyizere cy’ejo hazaza.
Meaningful World ni umuryango ukorana n’umuryango w’abibumbye cyane cyane mu bijyanye no gufasha abantu bafite ibibazo kuba babirenga (Healing inner trauma).

Ntezimana Aloys wahoze ahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu muryango w’abibumbye (UN) kuva mu mwaka w’2009 kugeza mu mwaka wa 2012 avuga ko abagize uwo muryango baje gukorera mu Rwanda kubera ko ubwo Ntezimana yakoraga ako kazi ko guhagararira urubyiruko muri UN, yagiye ahura n’abantu benshi, abashishikariza kuza gukorera mu Rwanda, cyane cyane abo yabonaga bagirira igihugu akamaro, bakagira n’icyo bafasha u Rwanda mu gukemura ibibazo rwahuye na byo.
Mu karere ka Rutsiro ni aha gatatu bageze nyuma yo kuva i Nyagatare, aho baganiriye n’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Nyagatare (Ecole Secondaire de Nyagatare). Bakurikijeho i Huye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda baganira n’abanyeshuri bibumbiye mu muryago wa AERG uhuza abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Asobanura impamvu mu karere ka Rutsiro bahisemo kuganira n’abagize ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside, AVEGA bo mu murenge wa Musasa, Nteziryayo yagize ati “Twasanze ari bo bafite ibibazo bikomeye kurusha abandi : nta bana bafite, abagabo barapfuye, harimo ufite ubumuga wafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yanduzwa Sida, urumva ibyo bintu byose iyo bimuhuriyeho bishobora gutuma acika intege muri we.”

Itsinda ryaje aho mu murenge wa Musasa rigizwe n’Abanyamerika bane n’Umunyakanada umwe, bose bakaba bakorera umuryango witwa “Meaningful World”.
Nyuma y’ibiganiro, Doctor Ani Kalayjian, umuyobozi akaba ari na we watangije uwo muryango mu 1990, yavuze ko basanze hari intambwe ishimishije abo bapfakazi bamaze gutera mu bijyanye no kwiyakira bagerageza kurwanya ihungabana n’ingaruka zaryo ndetse bagakora na bimwe mu bikorwa byo kwiteza imbere birimo ubuhinzi bwa kawa n’inanasi.
Umurenge wa Musasa urimo abanyamuryango ba AVEGA 37, ariko abari basanzwe barize ibijyanye n’ihungabana ni batatu gusa.
Nyinawabega Eugenie, uhagarariye AVEGA mu karere ka Rutsiro yashimiye abo bashyitsi babasuye kuko bibongerera imbaraga bakabona ko batari bonyine, ahubwo ko hari abandi babazirikana babifuriza kubaho neza n’ubwo biba bitoroshye.
Ati “Biradufasha cyane kuko iyo wize ibijyanye n’ihungabana bigufasha kwimenya no kumenya bagenzi bawe. Iyo umenye ibibazo byawe rero umenya n’uburyo ubisohokamo, ni byiza cyane kudusura.”

Abagize umuryango Meaningful World barateganya kugaruka umwaka utaha bakamarana nibura iminsi ibiri cyangwa itatu n’abo banyamuryango ba AVEGA bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro.
Biyemeje gukomeza gufatanya na bo kugira ngo babashe gutera imbere, by’umwihariko bakaba babasezeranyije kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibibazo babasanganye bishakirwe umuti.
Umuryango Meaningful World, ni umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu 45 byakunze kurangwamo intambara, amacakubiri, imvururu zishingiye kuri politiki, ndetse no mu bihugu byakunze kwibasirwa n’ibiza.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|