Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Murenzi unayobora akarere ka Nyanza Rayon Sport ibarizwamo, yavuze ko abakinnyi bamaze kwizera ko ari aba Rayon Sport ari Ndatimana Robert wakinaga mu Isonga FC , Serugendo Arafat wakinaga muri Mukura Victory Sport, Bizimana Djihand wakinaga muri Etincelles na Jean Claude Rwaka wakinaga muri La Jeunesse.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye na Rayon Sport, abo bakinnyi ngo bamaze kwemera kuzayikinira ndetse hakaba hari abandi bakiri mu biganiro nayo.
Mu bandi bashobora kujya muri Rayon Sport mu gihe cya vuba harimo Umunyezamu wa AS Kigali Emery Mvuyekure, ndetse n’abandi bakinnyi batatu bakina mu Isonga FC ariko amazima yabo ntiyashyizwe ahagaragara.

Umuyobozo wa Rayon Sport yavuze ko ariko mbere yo kugura abakinnyi bashya, babanje gahunda yo kongerera amasezerano ya bamwe mu bakinnyi bari basanganywe bayasoje, ariko kugeza ubu bose bakaba batarumvikana n’iyo kipe uburyo bazayongera.
Umuyobozi wa Rayon Sport yavuze ko mu bakinnyi bamaze kwemera kongera amasezerano, harimo Karim Nizigiyimana Makenzi, na Abouba Sibomana abandi nabo bakaba bakomeje kuganira nabo.
Mu rwego rwo kubaka ikipe irimo abakinnyi bakiri batoya, Rayon Sport ngo yazamuye abakinnyi bane bakinaga mu ishuri ry’umupira ry’iyo kipe (Rayon Sport Academy), bakazakinana na bakuru babo muri shampiyona itaha.
Rayon Sport irimo kwiyubaka nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana igikombe cya shamoiyona uyu mwaka, barimo Johnson Bagoole werekeje muri Sofapaka muri Kenya n’Umunyezamu Nzarora Marcel wagiye muri La Jeunesse.
Iyi kipe kandi ishobora gutakaza abandi bakinnyi barimo Usengimana Faustin ushakwa cyane na Simba yo muri Tanzania, ndetse nyuma yo kunaniranwa na Rayon Sport ku bijyanye no kongera amasezerano, iyo kipe yamuhaye uburenganzira busesuye bw’uko yakwishakira indi kipe, gusa ngo Rayon Sport iracyamwifuza.

Nubwo ariko Hamisi Cedric watsinze ibitego 15, akayifasha cyane mu gutwara igikombe cya shampiyona arimo gushakwa n’amakipe menshi harimo ayo muri Tunisiya no muri Afurika y’Epfo, umuyobozi wa Rayon Sport yatangaje ko uwo mukinnyi ukomoka mu Burundi agifitanye amasezerano na Rayon Sport bityo bakaba batazamugurisha.
Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2012/2013, izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League) umwaka utaha.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
HIGH REYO REYO!!!
ROYON SPORT YAGUZE ABAKINYI BANGAHE
gikundiro nizana ksgere na kabange ikabona nundi mudefanseri igikombe izagitwara
nu kuri tukuri inyuma kuko uri ikipe yambara neza ikina neza iteye neza kandi ishyigikiwe na buri wese bravooooooo
ok nubuyobozi bwa buraga butajegajega ubundi gikundiro ikaba gitinyiro ibikombe ika bitwara rayon ikaba ubukombe igahesha ishema urwanda utagukunda ninde rayon
Mugerageze kugabanya igiciro urebe ngo abafana bariyongera.
Twizeye gutwara n’igikombe gitaha
mwaza duhahiye nabo muri apr
ABANYARWANDA TWESE TWITEZE CHAMPIONAT IRYOSHE.AHASIGAYE NAHA FERWAFA IGOMBA GUKEMURA IBIBAZO BIVUKA KUBIBUGA BITEWE NABASIFUZI BABERA AMAKIPE RUNAKA.AHASIGAYE NATWE ABAFANA TUKAGARUKA KUBIBUGA.MURAKOZE
NUKUVUGAKO AMAKIPE YO MURWANDA IGIHE CYAYO KIRAGEZEKO YIYUBAKA.NIMUBONA RAYON IKOMEYE COMPETITION IZABA ITANGIYE KUBA IYAMAKIPE YOSE