Amavubi arerekeza muri Ethiopia kuri uyu wa gatanu

Ikipe y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa gatanu tariki 12/07/2013 irahaguruka mu Rwanda yerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia aho igiye gukina n’ikipe y’icyo gihugu mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya CHAN izabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.

Ikipe y’u Rwanda imaze icyumweru yitoreza mu karere ka Gicumbi, irahaguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali saa munani z’amanywa n’indege ya Ethiopian Airways ikaza kugera i Addis Abeba ku mugoroba, ikazakora imyitozo yo kumenyera ikirere ku wa gatandatu yitegura umukino uzaba ku cyumweru tariki 14/07/2013.

Mu rwego rwo kumenyera ikirere gikonja nk’uko Addis Ababa hameze, ikipe y’u Rwanda yakoreye imyitozo mu karere ka Gicumbi, ndetse ku wa gatatu tariki 10/07/2013 ihakina umukino wa gicuti na Gicumbi FC, maze Amavubi atsinda ibitego 3-0.

Muri uwo mukino umutoza Eric Nshimiyimana yakoresheje amakipe abiri atandukanye muri buri gice cy’umukino mu rwego rwo kureba abakinnyi bose uko bahagaze, Djamal Mwiseneza niwe wafunguye amazamu, naho Meddie Kagere atsinda igitego cya kabiri.

Mu gice cya kabiri, Sebanani Emmanuel, winjiye mu kibuga asimbuye niwe watsinze igitego cya gatatu, ari nako umukino warangiye.

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga bakina na Gicumbi FC.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga bakina na Gicumbi FC.

Nshimiyimana Eric avuga ko imyitozo yakoze n’ubwo itabaye igihe kirekire, yamufashije kumenya neza abakinnyi kandi ngo byabongereye ingufu ku buryo yizera ko azitwara neza muri Ethiopia.

Ikipe y’igihugu ya Ethiopa ihagaze neza muri iki gihe, dore ko iri ku mwanya wa mbere mu itsinda rya mbere ryo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe aho iri kumwe na Afurika y’Epfo, Botswana na Soudan.

Ku rutonde rwa FIFA ruheruka gushyirwa ahagaragara, Ethiopa yari yazamutseho imyanya 11, iva ku mwanya w’106 igera ku mwanya wa 95 ku isi.

U Rwanda rwo rwasubiye inyuma cyane muri iki gihe, kuko nyuma yo gutsindwa umusubizo mu gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi ndetse rukabura iyo tike, ubu ruri ku mwanya wa 134 ku isi.

Umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Ethiopia, izabera i Kigali tariki 28/07/2013.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka