Madame Jeannette Kagame arasaba ko imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa yaba imbarutso y’iterambere ry’Iburasirazuba

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame, arasaba abatuye mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa gucunga neza ibikorwa by’iterambere biyirimo, kugira ngo iyo midugudu izabe imbarutso y’iterambere mu ntara y’Iburasirazuba.

Ibyo yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 12/07/2013, ubwo yatahaga ku mugaragaro urugo mbonezamikurire ruzajya rwakira abana bataravuka kugeza ku bujuje imyaka itandatu y’amavuko (Early Childhood Development and Family Center), hamwe n’ababyeyi babo, n’amazu 69 yubatswe mu cyiciro cya kabiri mu mudugudu wa Kitazigurwa.

Muri urwo rugo higishirizwa abana batagejeje ku mwaka umwe kugezaku myaka itandatu y’amavuko, hakanigishirizwa ababyeyi batwite batozwa uburyo bashobora kurera abana bakibatwite kugira ngo bazavuke ubwonko bwabo bukangutse, bafite umunezero, bameze neza.

Madamu Jeanette Kagame yatangaje ko iyo politiki y'imbonezamikurire y'abana igamije kugira ngo umwana w'Umunyarwanda agire ubuzima bwiza.
Madamu Jeanette Kagame yatangaje ko iyo politiki y’imbonezamikurire y’abana igamije kugira ngo umwana w’Umunyarwanda agire ubuzima bwiza.

Ababyeyi nabo bazatozwa guhorana ibyishimo igihe batwite, kuko bigira ingaruka nziza ku mwana igihe avutse na we agakurana ibyo byishimo.

Ibi ni bimwe mu byatumye umufasha w’umukuru w’igihugu asaba abatuye muri iyo midugudu yombi gucunga neza ibikorwa by’amajyambere biyirimo, kugira ngo bizabe imbarutso y’iterambere by’umwihariko ku turere twa Rwamagana na Kayonza n’intara y’uburasirazuba muri rusange.

Yagize ati “Iyi midugudu imeze nk’impanga mu iterambere, izabe n’imbarutso y’amajyambere muri Kayonza na Rwamagana ndetse bizakwire n’uburasirazuba bwose.”

Abatuye muri iyo midugudu bavuga ko ibikorwa bahawe mu midugudu ya bo bafite inshingano zo kubibungabunga, kuko hari ibyo babonye barabifataga nk’inzozi kuri bo.

Uwitwa Musabyimana Epiphanie yagize ati “Ibi (ibikorwa) twahawe ni byiza cyane kuko hari aho byadukuye hari n’aho bitugejeje. Kuva na kera ntitwigeze tubibona sinigeze mbona iri terambere kuva mbayeho.”

Umwe mu bagore batuye muri iyo midugudu yatangaje ko icyo kigo kige gufasha abana babo kugira imikurire myiza izira indwara.
Umwe mu bagore batuye muri iyo midugudu yatangaje ko icyo kigo kige gufasha abana babo kugira imikurire myiza izira indwara.

Uku ni nako Ingabire Lonjine abivuga kuko na we ngo ntiyigeze atekereza ko ashobora kuzaba ahantu hateye imbere nk’aho asigaye aba kuva yatuzwa mu mudugudu.

Ati “Twari dufite imbogamizi zo kuba ahantu tunyagirwa, ibishorobwa bitugwira, abana bacu batiga uko bikwiye, bwaki zarabatongoye, ariko ubu turi mu nzu zisobanutse, turacana amashanyarazi, ntawabivuga ngo abirangize.”

“Igihe cyo gukura neza ku mwana ni ukugeza ku myaka itatu”,
nk’uko Madame Kagame yabivuze.

Ati: “Ubushakashatsi bwagaragaje ko igihe cy’umwana cyo gukura neza ari ukugera ku myaka itatu.”

Muri icyo gihe ngo ni bwo ubwonko bwe bukura neza kuruta ikindi gihe cy’ubuzima.

Yakomeje agaragaza ko ababyeyi cyangwa abandi bantu barera umwana ngo ni bwo bashobora kumuremamo ibintu byinshi byiza birimo kumuganiriza no gukina na we, bikaba byatangira igihe umwana akiri mu nda ya nyina.

Ibyo biri mu byatumye ku bufatanye n’umuryango One UN, Imbuto Foundation Madame Jeannette Kagame abereye Perezida, yarubatse urwo rugo, mu rwego rwo kubahiriza ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato yatangijwe ku mugaragaro muri Mata 2012.

Iyo politiki ngo igamije kugira ngo umwana w’Umunyarwanda agire ubuzima bwiza, ubwonko bukangutse n’ababyeyi be bamubere isoko yo kubigeraho, nk’uko umufasha w’umukuru w’igihugu yabivuze.

Yanavuze ko ibyo bizagerwaho ababyeyi bahabwa ubushobozi bukomatanyije bw’imbonezamikurire y’abana ba bo, kuko u Rwanda ruri gukora uko rushoboye kugira ngo rutere imbere, kandi ruzabyare abana barubereye.

Urwo rugo rwakira abana 135 kuva ku bataragira umwaka kugeza ku bafite itandatu, rukanakira ababyeyi 120 baza mu minsi itandukanye.

Madame Jeannette Kagame avuga ko bahisemo kurwita urugo kugira ngo rugire ishusho y’urugo nyakuri, kandi ntirwitiranywe n’amashuri y’incuke asanzwe. Yasabye ababyeyi gushishikarira kujyana abana ba bo muri urwo rugo kugira ngo bakure neza.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu wubatswe mu karere ka Kayonza, mu gihe uwa Kitazigurwa wubatswe mu ka Rwamagana.

Abaturage batujwe muri iyo midugudu bari batuye na bi kuko benshi ngo bari batuye mu buryo bushobora kubateza amakuba.

Iyo midugudu yubatswe muri gahunda y’igihugu y’ibikorwa by’iterambere bikomatanyije kuko ibonekamo ibikorwaremezo nk’amashanyarazi n’imihanda, kandi abayituye bagakora ubworozi bwa kijyambere, ari nako batozwa gukoresha ingufu za biogaz mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Iyi gahunda mu cyongereza bita (Integrated Development Program), mu rwego rw’igihugu yatangirijwe mu turere twa Rwamagana na Kayonza kandi Fondation Imbuto wabigizemo uruhare rukomeye nk’uko Nyakubahwa Gouverneri w’Intara Madame Odette Uwamaliya yabitangaje.

Umuhango wo gutaha ibyo bikorwa witabiriwe n’abandi bayobozi bari mu nzego nkuru za Leta barimo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, uw’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Mathias Harebamungu, abanyamuryango ba Fondation Imbuto na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bakomoka muri utwo turere twombi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka