Rutsiro: Umucungamutungo w’umurenge wa Nyabirasi arakekwaho kunyereza umutungo
Igenzura ryakorewe umucungamutungo w’umurenge wa Nyabirasi, Jean Claude Uwumukiza, rigaragaza ko hari amafaranga yakoreshejwe ku murenge wa Nyabirasi abereye umucungamutungo ndetse no ku murenge wa Manihira yabanje gukoramo mbere, nyamara ntihagaragare impapuro zisobanura uko ayo mafaranga yakoreshejwe.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent Vita Amza yavuze ko bikimara kugaragara ko hari amafaranga yabikujwe kuri konti ariko ntihaboneke impapuro zisobanura icyo yakoreshejwe, iperereza ryahise ritangira kumukorerwaho n’ubu rikaba rikomeje.
Ati “Hari ibyo turimo tugenda tubona by’amafaranga yagiye asohoka ariko nta bisobanuro bigaragaza uburyo ki byakozwemo kandi iperereza riracyakomeje.”
Nta mubare nyawo w’amafaranga akekwaho kunyereza wigeze ushyirwa ahagaragara kubera ko iperereza rikomeje, uwo mubare ukaba ngo uzatangazwa iperereza rirarangiye.
Gusa Superintendent Vita Amza yavuze ko ikiriho ari uko hari amafaranga bari kubona adafite ibisobanuro bigaragaza uko yakoreshejwe kandi yarabikujwe kuri konti z’umurenge.
Ingingo ya 325 ivuga ibyerekeranye no kurigisa cyangwa konona umutungo ku bw’umurimo uwabikoze ashinzwe iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka icumi n’ihazabu kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’umutungo wanyerejwe cyangwa wononwe.
Icyo gihano kikaba ari na cyo cyahabwa Uwumukiza mu gihe yaramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nabariho ubu 2017/2018 sishyashya muzabagenzure neza cg mubasure kuko tubona muri management ya IBUKA na FARG yumurenge WA NYABIRASI irimo amariganya
UWOMUCUNGAMUTUNGO W’UMURENGE WA NYABIRASI NA HAMWANICYAHA AZAHANWE ARIKO NIKITAMUHAMA AZAKOMEZE AKAZIKE KDI AGAKORE NEZA.