Jennifer Lopez yashwanye na nyina arara mu ntebe muri studiyo

Umuhanzi ukomeye akaba n’umuririmbyi uzwi cyane kubera imbyino ze zivanzemo kwikaraga, Jennifer Lynn Lopez uzwi ku kabiniriro J.Lo ntiyumvikanye na nyina ku buzima bw’ejo hazaza he maze bimuviramo gutandukana aca indaro mu ntebe muri studiyo.

Aganira n’ikinyamakuru W Magazine, Jennifer w’imyaka 43 yatangaje ko afite imyaka 18 yanze gukomeza amashuri ngo ajye muri kaminuza kuko yiyumvagamo impano yo kuririmba no kubyina, bibabaza nyina cyane ntibabivugaho rumwe.

Jennifer Lopez agira ati: “Mama nanjye twagiranye ikibazo. Sinashaka kujya kwiga kaminuza; njye nashaka kwitoza kubyina igihe cyose.”

Uyu muhanzi yongeraho ko byabaye intandaro yo gutandukana na nyina, akarara mu ntebe muri situdiyo imwe yitorezagamo kubyina ariko ntiyacika intege kuko yumvaga ari byo yahisemo mu buzima bwe.

Nyuma y’igihe gito, ubuhanga mu kubyina yagaragazaga byamuheshe ikiraka cyo kubyina mu itsinda ry’i Burayi. Agarutse ku mugabane w’Amerika, yabonye akazi ko kuba umunyamakuru uyobora ikiganiro cyitwa Living color.

Jennifer Lopez yavutse tariki 24 Nyakanga 1969 ahitwa Castle Hill mu Mujyi wa New York muri Amerika. Kuva mu mwaka wa 1997, uyu muhanzikazi ufite uburanga bukurura abagabo benshi yashatse abagabo inshuro eshatu batandukana.

Jennifer Lopez yasohoye alubumu zakunzwe cyane muri Amerika zirimo nka On the 6, Love? na Rebirth n’izindi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kwifatira umwanzuro ariko sinabyiza kubabaza ababyeyeyi , Ibyiza rero ni ukumvisha mère akamaro k’ibyahisemo.Murakoze.

Eric yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka