Gakondo Group iritabira iserukirmuco mu gihugu cya Congo Brazaville
Kuri uyu wa kane tariki 11/07/2013, Gakondo Group irangajwe imbere na Masamba Intore, irerekeza muri Congo Brazaville kwitabira iserukiramuco rya muzika muri Africa FESPAM (Festival Panafricain de la Musique).
Iri serukiramuco riba rimwe mu myaka ibiri rizaba kuva tariki 13-20/07/2013 kugeza ku rikaba rizahuza abahanzi bakomeye mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ahandi. Gakondo Group izahaguruka ari itsinda ry’abantu icumi harimo abaririmbyi n’abacuranzi.

Bamwe mu bagize Gakondo Group harimo uwitwa Tafoum ukina Gitari na Didier ukina Gitari basse, Habumuremyi Emmanuel, Ngabo Michael, Inkirane Lionel, Daniel Ngarukiye, Masamba Intore, Jules Sentore n’abandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|