Bugesera: Ngo yariye imbwa agaburiraho n’abaturanyi be
Abaturage b’ahitwa Rilima muri Bugesera bataye muri yombi umugabo bashinjaga kubakururira ibyago ngo kuko yaryaga inyama z’imbwa ye yari yapfuye aho kuyihamba agahitamo kuyirya ndetse akanagaburiraho n’abaturanyi be.
Uyu mugabo ngo yari asanzwe afite imbwa nyinshi mu murenge wa Juru, imwe muri zo ipfuye abwira abaturage ko ajya kuyihamba ahitwa i Karera yahoze atuye mbere mu Murenge wa Rilima.
Yagezeyo ariko ngo arayitunganya neza, arayiteka irashya aryaho ndetse ngo agaburiraho n’abaturanyi be ariko ngo atababwiye aho izo nyama zakomotse.
Ubwo bamwe bamenyaga ko bariye inyama z’imbwa bahise bamuta muri yombi bavuga ko yabateje amahano.
Abageze mu rugo rw’uyu mugabo ngo basanze hasigaye inyama nke z’iyo mbwa, ibice by’amaguru n’amaboko ngo akaba ari byo yari yariye mbere, abamugezeho basanze hasigaye umutwe n’izindi ngingo.
Uyu mugabo ubu wagejejwe ku murenge wa Juru ngo na we aremera ko yariye iyo mbwa ariko akavuga ko ari uburenganzira bwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru witwa, Nzaba Muhimuza Benjamin, yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo bari kumuganiriza ngo bamwumvishe ko yakoze ibinyuranye n’umuco wa Kinyarwanda ariko ngo ibyo yakoze ntabwo bihanwa nk’icyaha mu mategeko y’u Rwanda.
Muri uyu Murenge wa Rilima kandi niho hari abaturage batanu bari bariye imbwa ebyiri n’ihene imwe z’uwitwa Gatera bazisanze mu rwuri rwe kuwa 24 Ukuboza 2011. Inteko y’Abunzi yategetse ko abo bahanishwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe kuwa 21 Gashyantare 2012 ariko uru rubanza na n’ubu ntirurarangizwa kuko ubu rugeze mu rukiko rw’Ubujurire rwa Gasabo.
Kayiranga Egide
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
erega isi ijyeza ku iherez aho basigaye bary imbwa birababaje.
mureke umusaza ayirye ntimukabangame hari uwo yayibye? ubwose mwashimishwa nokubona yibye ihene?
Ibyo byose yabitewe n’inzara ,ndumva ntakos! Yakoze,kdi iyo mbwa kuba yari iye,ni nk,uko yari kurya inka.Erega inzara irisha byose?inzara imeze nabi mu gihugu abantu barahambira inzara,abamuseka ni abatazi anzara.Icyubahiro kiba munda kandi uwariye ntamenya uwaburaye.Uwo mugabo mwimufatanya n’izamu n’irondo,arazira ubusa.N’abica abantu batari bunabarye baraho barakomeye nkanswe uwiririye imbwa ye?Mu rwanda hapfa inka zingahe kdi zishwe?Zikaribwa n’Abakire abandi baburaye,undi yakwirira imwa ye kdi yanapfuye ngo bamufunge?Oya nibamureke.
nonese ikibazo kirihe? imbwa yariye ni iye yiyororeye, kdi n’abo yahayeho ntiyabasanze iwabo bamusanze iwe nonese haricyo babaye? nyama ninyama kbs! so, bamureke.
ndigaruye mundangagaciro z,urwanda ntamugabo wariye imbwa yishe umuco wacu nyarwanda
Imyaka15 nkimara gusoma iyi nkuru rekantange igitekerezo imbwa yariye niwe waziriye ntacyaha numva afite ahubwo isabe imbabazi abo baturage ibyo kurya ntanakimwe muricyigihe ntabyo gupfa ubunsa
Omg wallah!asigaje kurya isi!
Muraho. Abanyarwanda turi abantu nk’abandi bo ku isi. Niba abashinwa barya imbwa ntibapfe; abakongomani bakarya inzoka ntibapfe; ni ukubera iki twe twakwamagana abashaka kurenga iyo myumvire? None se ko Leta irimo gutekereza ku buryo bwo gutwika imirambo, ibi bijyanye n’umuco? None se hari utabona akamaro kabyo? Niba rero runaka ariye imbwa ye, ikibazo kiri he? Ese abo bantu yayigaburiye barapimwe maze muganga asanga hari indwara iyo mbwa yabateye? Umuco, umuco.....Ni mwiza ariko hari igihe ushobora kuba n’inzitizi. Ahandi ibinyamushongo (ibinyamunjorerwa) ni idolari naho twebwe turakina.
Umunsi mwiza.
Akumiro ni agahomamunwa ishyano ni agacuma akabya bakoramo. kurya imbwa kweri ntabwo ari umuco w,IRWANDA.
bamureke yirire ahubwo bazamujyane I muhanga ahige zimwe zirya abantu nazo azitere iryinyo
Hakwiye gushyirwaho amategeko ahana abapfobya, batubahiriza amahame na kirazira by’umuco nyarwanda.
.