Katawuti avuga ko umupira w’amaguru mu Rwanda ntaho ugana

Ndikumana Hamad Katawuti wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sport no mu ikipe y’igihugu Amavubi, atangaza ko abona umupira w’amaguru mu Rwanda ugenda usubira inyuma ku buryo nta gikozwe wazisanga utanakibaho.

Ndikumana ubu ukinira ikipe ya Espoir yo mu Karere ka Rusizi, avuga ko iyo urebye uburyo muri iyi myaka itatu ishize amakipe agenda acika intege ndetse muri shampiyona hari amakipe asa nk’aho yikinisha, mu gihe abafana badahagurutse ngo bavuge ibitagenda mu mupira w’amaguru bazisaga ntacyo basigaranye.

“Ngaho nawe ndebera ibyo Rayon Sport na Espoir biri gukina buriya se urabona ari ibiki? uzarebe n’andi makipe uko ari gukina muri iyi shampiyona ubona hari nk’amakipe atatu ari kwikinisha, abafana nibadahaguruka ngo bavuge ibibari ku mutima nta bwoba, ntaho umupira w’amaguru ugana uri gusubira inyuma cyane,” Katawuti yabivugaga areba umukino utanogeye ijisho wa Rayon sport na Espoir wabaye ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015).

Katawuti (wambaye umupira w'umuhondo) agikinira ikipe y'igihugu.
Katawuti (wambaye umupira w’umuhondo) agikinira ikipe y’igihugu.

Aha Katawuti avuga ko hari amakipe ari ku rwego rusumbye ayandi mu mikinire ariko avugamo APR FC gusa.

Katawuti avuga ko umupira w’amaguru utagiye wicwa n’inzego ubwazo ahubwo ko hari abantu bawufitemo inyungu bagiye bawangiza, ugasanga umupira ushingiye ku marangamutima uwo badakunze bakumva bamutesha umurongo, ugasanga bavangira za nzego zitwa ko zireberera wa mupira.

Agira ati “nk’ubu ntimugire ngo ikibazo cyo kutugira abanyamahanga cyaturutse ku nzego z’umupira w’amaguru ahubwo ni abantu ku giti cyabo bafite inyungu zabo bashakaga kudutesha umurongo, umunsi umwe birambabaza ubundi nkumva ntacyo bimbwiye”.

Umukinnyi Katawuti avuga ko yamaze igice cya mbere cya shampiyona adakina kubera ibyangombwa bikaba aribyo bituma ataragaruka mu kibuga neza kuko imyitozo itaraba myinshi, akavuga kandi ko agitegereje igisubizo cy’umukuru w’igihugu kuko yamwandikiye amusaba ko yamurenganura ku kuba yariswe umunyamahanga kandi ari umunyarwanda.

Katawuti yabuze ibyangombwa hamwe n’abandi bakinnyi bakinaga mu Rwanda ubwo hakorwaga igenzura n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) hagamijwe kumenya abanyarwanda nyakuri bafite ubwenegihugu bw’abanyarwanda.

Ibi bitandukanye n’uko bamwe bibwiraga ko kuba warakiniye ikipe y’igihugu biguhesha kubona ubwenegihugu ugakina nk’umunyarwanda, byabanjirijwe n’uburyo u Rwanda rwatewe mpaga nyuma yo gukinisha umunyekongo wiswe Dady Birori akaza kwihakana u Rwanda.

Umugwaneza Jean Claude

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Katawuti ibyo avuga nukuri rwose ntamikinire yamakipe yacu gusa katawuti wararenganye kuko ushaje nyamara ukiri umusore bakwigigiye kukugira umunyarwanda none baraguhindutse icyakora umubyeyi wacu turamwizera azakureganura ihangane.

Amani yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka