Ibi yabitangaje ku wa mbere tariki ya 09/03/2015 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri wa Siporo n’umuco ucyuye igihe Amb. Joseph Habineza.

Muri uyu muhango Amb. Joseph Habineza yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere mu gihe kigera ku myaka irindwi, yizeza umusimbuye ko ubufasha azakenera azabumuha ndetse anamumenyesha ko asanze ikipe nziza kandi izamufasha kuzuza inshingano ze.
Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye, nkaba nizeza Minisitiri unsimbuye ko agiye gukorana n’ikipe nziza kandi izamufasha kuzuza inshingano ze. Iyi ni Minisiteri ihura cyane n’amarangamutima y’abanyarwanda”.

Minisitiri Uwacu wasimbuye Amb. Habineza avuga ko abayobozi ba minisiteri runaka bahinduka ariko yo ubwayo itajya ihinduka, akaba agiye gukomereza kubyo uwamubanjirije yagezeho.
“Minisitiri ni umuntu ashobora kujyaho akanavaho ariko Minisiteri igahoraho. Ibyiza Amb Habineza yari yaratangije tugomba kubikomeza, haba kwitegura CHAN ndetse no gukomeza gushaka itiki izatwerekeza mu gikombe cy’afurika,” Minisitiri Uwacu.

Yakomeje agira ati “Tugomba kubaka umupira ushingiye ku banyarwanda, nta na rimwe tuzigera duha umwanya abakina umupira ushingiye ku mahirwe kandi sinumva ko umupira wajya kujya mu izamu amarozi akawukatisha”.
Minisitiri Uwacu yasabye ubufasha buri wese ubifitiye ubushobozi kugira ngo Siporo n’umuco nyarwanda bitere imbere, ndetse anatangaza ko abagabo n’abagore bose bisanga muri minisiteri ayoboye.

Nubwo atari inzobere mu mikino, Minisitiri Uwacu yizeza ko azatanga umusanzu mu kuyiteza imbere ndetse akazafatanya n’abandi bakozi ba Minisiteri n’abanyarwanda by’umwihariko gukomeza kubumbatira ibyiza byagezweho haba muri Siporo ndetse n’umuco.
Madamu Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri wa Siporo n’umuco tariki ya 24/02/2015 asimbuye Amb. Joseph Habineza mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.
Uko umuhango wagenze mu mafoto:






Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umurava atangiranye azawukomezanye maze iyi ministeri ikomeze gahunda zubaka igihugu irishe aho yari igeze