Abacamanza barasabwa kwihutisha imanza z’abashinjwa amafaranga yo gukura abaturage mu bukene
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, arasaba abacamanza kwihutisha imanza z’abakurikiranyweho imicungire mibi y’amafaranga agenewe gukura abaturage mu bukene, mu rwego rwo gutanga urugero rw’ubutabera bwiza.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 9/3/2015, mu muhango wo kurahiza abashinjacyaha n’abacamanza icyenda ku rwego rwa gisivili no ku rwego rwa Gisirikare. Abarahiye bari bagizwe n’abacamanza barindwi ba gisivile n’undi umwe wa gisirikare n’undi mushinjacyaha wa gisirikare umwe.

Yagize ati “Ndasaba inzego z’ubutabera kwita ku madosiye y’abagize uruhare mu micungire mibi ya gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage nka VUP, ubudehe, Gahunda ya Girinka na Mutuelle de Santé n’amadosiye y’abantu bacuruza cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.”
Yanabibukije kwihutisha amadosiye yerekeranye n’abashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, ruswa, n’ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ayerekeye ubucuruzi bw’abantu cyane abana b’abakobwa.

Yabasabye gukorera ku bunyangamugayo, birinda ruswa gukorera ku gihe no guhora bihugura kugira ngo bazashobore guca imanza neza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
akazi kabo bazagakore neza maze ibyo abanyarwanda babatezeho bazbibone uko biri
rwose mujye musobanuza
bazanakore neza maze urwego rw’ubutabera mu Rwanda rukomeze guhagarara neza mu ruhando mpuzamahanga