Mu birori byabaye ku wa 30 Kamena 2015, Primitive Nyiramana, umwe mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, yagize ati“ uyu mushinga waradutabaye, nka njye nari meze nabi ntagishobora no kuvuga, mbese nari naratakaje icyizere cy’ubuzima bampimye bansangamo ubwandu bantangiza imiti none nawe urabibona meze neza. Ubu baratwubakiye badutangira mituweri n’ibindi dukenera mu mibereho yacu”.

Straton Hategekimana, na we nk’ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, arishimira ibyo Umushinga wabagejejeho agira ati “Ibyiza by’uyu mushinga ni byinshi. Nari narihebye ariko baratworoje, baratwubakira badufasha kuva mu bwigunge twibumbira hamwe, yewe sinabivuga ngo mbirangize.”
Antoinette Habinshuti, Umuyobozi wa Pertners in Health mu Rwanda, avuga ko mu myaka icumi uwo mushinga ugeze i Kirehe hari ibikorwa byinshi byagezweho.

Ngo bubatse ibitaro ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, ibigo nderabuzima biva kuri bine bigeze kuri cumi na bine ndetse hakaba na gahunda yo kongera ubushobozi mu mivurire n’ibindi.
Yashimiye abaturage uburyo bitanze bakemera kugana ubuvuzi agakomeza avuga ko hari byinshi byifuzwa kugerwaho. Agira ati “Turi mu ngero nziza zo kugabanya imfu z’abana n’icyorezo cya SIDA”.

Paul Farmer, intumwa y’Umuryango wa Partners in Health ku Isi, nyuma yo gushimira Perezida Paul Kagame wasabye ko Pertners in Health ikorera mu Rwanda yavuze ko u Rwanda ari igihugu bahoza ku mutima.
Yagize ati “Dukunda igihugu cy’u Rwanda cyane kandi dufite icyerekezo cyo gukomeza gukorana n’u Rwanda ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere”.

Makombe JMV, wari intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yashimiye ubuyobozi bwa Partners in Health ibikorwa by’ubuvuzi umaze kugeza mu karere ka Kirehe anabizeza ko ibyo bikorwa bizakomeza kubungabungwa.
Pertners in Health yatashye kandi amazu atandatu mu Murenge wa Gahara yubakiye Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, itanga inka eshatu ku batishoboye n’ibikoresho bijyanye n’ubuvuzi muri Poste y’ubuzima ya Gasarabwayi yubatswe n’abaturage ubwabo hahugurwa n’abajyanama b’ubuzima ku bijyanye n’imirire.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mfashe uyu mwanya ngirango mbashimire uruhari mugira mwita
K’ubuzima bw’abaturage byumwihariko k’ubana b’imfubyi ndetse n’imiryango itishoboye nukuri mwaradufashije mwizina ry’umuryango mvukamo tubashimiye uburyo mwadufashije abana twese turiga mugihe twumvaga ko birangiye ntitwabona uburyo tubivugamo gusa mwarakoze cyane ubu ubuzima bwacu bugenda buhinduka tubureba.
NATWE NK`IMFUBYI YATURIHIYE AMASHURI KUBERA URUKUNDO IKUNDA UBUZIMA BWA BANTU STAFF YOSE IMANA IBAHE AMAGARA MAZIMA
NISHIMWE THOMAS
KIREHE-MUSAZA-KABUGA
Murakoze ku bw’iyi nkuru ARIKO ntabwo Partners In Health yasanze hari ibigo nderabuzima 4 gusa mukarere ka Kirehe. Byari 8 ibindi ari Postes de Santé. PIH rero yatangiye ifasha ibigo nderabuzima 4 gusa muri ibyo 8 (Kirehe, Mulindi, Nyarubuye, na Rusumo).
Abajyanama b’ubuzima na bo bahugurwa kukwita kubarwayi muri rusange, ntibahugurwa kubijyanye n’imirire gusa.
Thanks
ibikorwa byiza bya Partners mu Rwanda ni ntagereranywa , mwarakoze cyane