Abahakana Jenoside yabaye mu Rwanda ni inkozi z’ibibi - Umuyobozi wa La palisse Hotel

Mukezangabo Augustin Umuyobozi wa La Palisse Hotel ikorera Nyandungu na Golden Tulip ikorera Nyamata mu Karere ka Bugesera, yatangaje ko abahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari inkozi z’ibibi.

Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Abakozi ba La Palisse Hotel na Golden Tulip Basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bakerekwa ubugome bw’indekakamere bwakorewe abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Abakozi ba La Palisse Nyandungu na Golden Tulip bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Abakozi ba La Palisse Nyandungu na Golden Tulip bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Mukezangabo yatangaje ko basuye uru rwibutso ruri mu Karere ka Bugesera bakoreramo, kugira ngo barusheho kumenya amateka yaho, bazanayasobanurire ababagana baturuka mu bihugu bitandukanye, kugirango babe abahamya b’ibyabaye mu Rwanda.

Yanatangaje ko kumenya aya mateka bizafasha abakozi b’aya mahoteli gusenyera umugozi umwe, barwanya abapfobya Jenoside kugira ngo itazasubira ukundi mu Rwanda.

Bafashe umunota wo kwibuka.
Bafashe umunota wo kwibuka.

Yagize ati ’’ Tugomba gusenyera umugozi umwe mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, kandi ntitwabarwanya tutazi neza amateka yayo’’.

Nsengiyumva Hubert, umwe mu Bakozi ba La Palisse yatangaje ko, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bimwongereye imbaraga zo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanayita andi mazina bagamije kuyipfobya, anaboneraho gukomeza abayirokotse abizeza ko bitazasubira ukundi.

Nyuma yo gusura uru rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, Abakozi ba La Palisse Hotel na Golden Tulip bateye inkunga urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ingana n’ amafaranga ibihumbi 500 y’ u Rwanda.

Banateye inkunga bamwe mu barokokeye muri uru rwibutso batishoboye banabizeza kubaba hafi.
Banateye inkunga bamwe mu barokokeye muri uru rwibutso batishoboye banabizeza kubaba hafi.

Abakozi b’izi Hotel zombi banateye inkunga umusaza n’umukecuru barokokeye muri uru rwibutso, banabizeza ko bazabahora hafi babafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka