Kibangu: Abanyeshuri ba GS Kibangu barasaba laboratwari yo gushyira mu bikorwa ibyo biga

Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kibangu rwo mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko babangamiwe no kuba nta laburatwari ikigo gifite ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga, bakavuga ko bituma batumva neza ayo masomo nk’uko bikwiye.

Aba banyeshuri bavuga ko hari amasomo biga mu magambo ariko bigasaba ko umuntu ajya gushyira mu bikorwa ibyo yize, kugira ngo abashe kubifata neza. Gusa bakavuga ko bo ngo babyiga mu magambo gusa bikarangiriraho, nk’uko umwe muri bo abitangaza.

Ishuri rya G S Kibangu.
Ishuri rya G S Kibangu.

Agira ati “Rwose hano turiga neza nta kibazo, n’abarimu turabafite. Ariko ikibazo nta laboratoire tugira ngo ibyo twize mu magambo tujye tubishyira mu bikorwa.”

Bavuga kandi ko kuri iri shuri nta n’ibyuma by’ikoranabuhanga bihaba, ahubwo iryo somo naryo bakaba baryiga mu magambo gusa, nk’uko bakomeza babitangaza. Umwe ati “Jyewe niga mu mwaka wa 3, ariko ntakubeshya computer nayibonye ku murenge gusa, nta handi ndayibona, yemwe n’uwambwira ngo nyatse ntabyo nashobora kandi twarabyize.”

Aba banyeshuri bakomeza bavuga ko bibatera impungenge ko igihe bazava kuri iri shuri bajya kwiga ku yandi bashobora kuzahura n’ikibazo cyo kutamenya bimwe mu bikoresho bakoresha muri laboratoire.

Bati “Nk’ubu umunsi twagiye kwiga muwa kane ahantu hari laboratoire ndahamya ko tutazamenya n’ibikoresho bikoreshwa muri laboratoire, kandi abandi bize aho ziri bo bakaba babizi.”

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kibangu Nizeyimana Sylvestre, iki kibazo ari rusange muri hafi mu mashuri yose y’uburezi bw’imyaka cyenda na 12, ariko baracyategereje igisubizo cy’ubuyobozi bw’akarere bwabemereye kubagurira bimwe mu bikoresho bya laboratwari.

Ati ”Icyo ni ikibazo duhuriyeho turi benshi, gusa akarere katwemereyeko kazatugenera isanduku ya bimwe mu bikoresho bya laboratoire, kuburyo abana bazajya babyifashisha mu mwanya wa labporatoire.”

Naho ku kibazo cy’ibyuma by’ikoranabuhanga, uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri bagerageza kwifashisha utumashini duto twagenewe abana bo mu mashuri abanza, kandi ko natwo tubasha kubafasha mu myigire.

Ishuri rya Kibangu kugeza ubu rifite amashuri y’inshuke, amashuri abanza ndetse na gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda gusa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka