Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe imikino ya nyuma y’ibirarane itarakiniwe igihe mu mikino ibanza ya Shampiona y’umukino wa Handball,aho indi mikino y’ibirarane isigaye izakinwa ubwo hazaba hakinwa imikino yo kwishyura iteganijwe gutangira taliki ya 11/07/2015.

Imikino y’ibirarane yabaye mu mpera z’iki cyumweru
Ku wa Gatandatu, taliki ya 27 Kamena 2015
GS ST ALOYS 25-0 Gicumbi (Gicumbi ntiyagaragaye ku kibuga)
Ku Cyumweru
Gs St Aloys 41-22 Nyakabanda
Uwatsinze ibitego byinshi :Niyishaka Jean Nepomuscene 9 Goals
GS St Aloys32-21 Cass
Uwatsinze ibitego byinshi : Harerimana J Baptiste (CASS) 10 Goals
Urutonde nyuma y’imikino ibanza
1.Police 30
2.APR 27
3.Es Kigoma 25
4 . Gs St Aloys 25
5.C.Inyemeramihigo 20
6.Es Urumuri 17
7.Gicumbi 15
8.Cass 14
9.CE 12
10.Nyakabanda 11
11.Gs Rambura 9

Abamaze gutsinda ibitego byinshi :
1.Nshimiyimana Alexis 100 (Es Kigoma)
2.Abayisenga Jean Pierre 71 (C. Inyemeramihigo )
3.Mutuyimana Gilbert 59 (Police)
4.Niyonkuru Shaffy 58 (St Aloys)
5.Tuyishime Zacharie 55 (Police)
Imikino isigaye
Nyakabanda na College Inyemeramihigo bazakina imikino ibiri hagati yabo
Gicumbi na Gs Rambura nabo bazakina imikino ibiri hagati yabo
Mu gihe imikino ibanza yamaze kugana ku musozo,hateregerejwe igikombe cyitiriwe Umunsi wo Kwibohora wizihizwa taliki ya 04 Nyakanga buri mwaka,aho iki gikombe (Liberation tournament) kizakinwa kuri iki cyumweru taliki ya 05 Nyakanga 2015
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|