Mugina: Abarezi barasabwa gufasha abanyeshuri kumenya amateka y’igihugu

Mu muhango wo kwibuka abarezi n’abanyeshuri bo mu mMurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abarezi bibukijwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishwaga mu mashuri, maze basabwa kurinda abo barera inyigisho ziganisha ku macakubiri.

Umuhango wo kwibuka wabaye tariki 26 Kamena 2015, witabirwa n’ibigo by’amashuri 11 byo mu Murenge wa Mugina, bakoze urugendo ruva ku isoko rya Mugina berekeza ku Rwibutso rwa Mugina. Hibutswe abanyeshuri basaga 377 n’abarezi 19 bigaga mu bigo by’amashuri icyenda byari biri muri uwo murenge.

Abanyeshuri bo ku Mugina mu muhango wo kwibuka abanyeshuri n'abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyeshuri bo ku Mugina mu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamaze gusobanurirwa amateka ya Jenoside n’amacakubiri yarangwaga mu Banyarwanda, abanyeshuri basabwe kugira ubumwe bakubakira ku mateka mashya kuko bo ari abere ku makosa yakozwe n’ubutegetsi bubi.

Hitimana Sylvestre, wibuka umuvandimwe we wari umurezi akaba yarazize Jenoside, ahamya ko Jenoside yigishijwe bihereye mu mashuri, aho abana bahagurutswaga hakurikijwe ubwoko bwabo, kugira ngo babumvishe ko badahuye bakaba batagomba no kugira agaciro kamwe. Urwo rwango bigishijwe rukaba ari rwo rwaganishije kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Gahunda yo kwibuka mu bigo by’amashuri ngo ituma abana bamenya ukuri ku mateka nyayo y’igihugu kuko bashobora kuyabwirwa ku buryo butandukanye.

Habimana Anita, umunyeshuri mu ishuri ribanza rya Mbati, avuga ko kwibuka bituma nk’abana batari bariho mu gihe cya Jenoside bamenya ingaruka Jenoside yagize ku gihugu, maze bagafata ingamba zo guharanira ko bitazongera kubaho.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, asaba abarezi guha abana inyigisho zizira amacakubiri , bagashyigikira Leta y’Ubumwe yibutsa Abanyarwanda ko bahujwe n’isano y’ubunyarwanda.

Ati “Uruhongore rw’igihugu ni amashuri, inyigisho abiga kuri ubu bahabwa bitanga icyizere ko nta macakubiri azongera kubarangwamo”.

Abanyeshuri n’abarezi bo mu Murenge wa Mugina baremeye inka Mukeshimana Triphine, wo mu Kagari ka Jenda, wibuka abavandimwe be n’umubyeyi we wari umurezi bazize Jenoside. Bakaba baranakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 287 basanishije inzu y’uwacite ku icumu mu Kagari ka Jenda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina n’Abarezi barakoze cyane kuba muri iki gikorwa cyo kwibuka abarezi n’abanyeshuri bazize Genocide barafashe mu mugongo abacitse ku icumu;bafatanya mu gusanira abatishoboye bacitse ku icumu ndetse no kuremera Triphine bamuha inka!

Ni abarezi beza!Bakomereze aho barerera igihugu kandi batanga uburezi buzira amacakubiri!

uramutse yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka