Nyamagabe: Abagize inteko inshingamategeko basuye urwibutso rwa Murambi

Abasenateri n’abadepite n’abakozi bakora mu inteko inshingamategeko, basuye uributso rwa Murambi, mu rwego rwo gukomeza kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa 30 Kamena 2015, Itsinda ry’abasenateri, abadepite n’abakozi bo mu nteko inshingamategeko bongeye kurushaho gusobanukirwa n’amateka mabi yaranze urwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasuye uru rwibutso rwa Murambi basobanuriwe ubwicanyi ndengakamere bwabere imurambi hakicwa abarenga ibihumbi 50 harokoka 12 gusa.
Abasuye uru rwibutso rwa Murambi basobanuriwe ubwicanyi ndengakamere bwabere imurambi hakicwa abarenga ibihumbi 50 harokoka 12 gusa.

Uwari uyoboye iri tsinda, visi perezida wa sena Madamu Jeanne d’Arc Gakuba akaba yatangaje ko gusura inzibutso bigenda bigira icyo byongerera abantu mu kumenya amateka y’u Rwanda, bityo bigatuma hategurwa ibyakorwa kugira ngo abe meza.

Yagize ati “Dufite umurimo ukomeye wo gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda, kuba dusura izi nzibutso hari ikindi bitwubakamo, kugira ngo natwe tujye tubona uko dufasha, mu gutezimbere cyangwa se mu gishimangira iyi gahunda yo kubaka umuryango nyarwanda.”

Bamwe mu basenateri n'abadepite ndetse n'abakozi bakora mu nteko basuye urwibutso rwa Murambi.
Bamwe mu basenateri n’abadepite ndetse n’abakozi bakora mu nteko basuye urwibutso rwa Murambi.

Madamu Jeanne D’Arc Gakuba akaba yakomeje avuga ko kwiyibutsa amateka yabaye mu Rwanda bigomba gusira abantu isomo ryo gufatanyiriza hamwe kurinda igihugu cyabo, cyane cyane barwanya apfobya n’abahaka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iri hakana n’ipfobya rya jenoside ikomeje kugenda rigaragara hirya no hino cyane mu bihugu by’amahanga, uru ni urugamba rurerure tutagomba kurwana tujenjetse ni urgamba tugomba gukenyera tugakomeza, tukarurwana twivuye inyuma, kuko ibyo turebesha amaso n’ibagaragaza imigambi mibi ikorerwa aho tutareba.”

Icyari kuba ishuri ry'imyuga rikomeye ryahindutse urwibutso.
Icyari kuba ishuri ry’imyuga rikomeye ryahindutse urwibutso.

Gusura urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo abarenga ibihumbi 50, bikaba byatanze isomo ku mateka mabi yabaye mu Rwanda, n’uruhare buri wese abifitemo ngo ntibizongere kubaho ukundi.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka