Ruhango: Bahangayikishijwe n’uko bashobora gusiga mu matongo imibiri y’ababo bazize Jenoside
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kagari ka Gisari na Kibanda mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango baravuga ko bahangayitse cyane kuko bashobora kwimurirwa mu midugudu bagasiga imibiri y’ababo mu matongo.
Babivuga mu gihe ubuyobozi bwo bubakungurira kuva mu mibande bakajya gutura mu midugudu bakegerana kugira ngo babone uko bagezwaho ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amavuriro, amashuri n’ibindi.

Gakumba Martin utuye mu Kagari ka Gisari, iruhande rw’aho atuye hari imva ishyinguyemo imibiri y’abe bishwe muri Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko akomeje kwibaza uko azasiga iyo mibiri akajya gutura mu mudugudu.
Agira ati “Abandi batangiye kuzamuka ariko njye ndibaza uko nzahava nkasiga abavandimwe mu matongo”.
We kimwe n’abagenzi be bahuje kibazo, basaba ubuyobozi kubafasha, imibiri y’ababo ikava muri iyo mva igashyungurwa mu cyubahiro kimwe n’indi, ubundi na bo bakajya gutura ahageze iterambere nta kibazo bafite.
Bagaragaza impungenge z’uko baramutse babasize mu matongo, kujya baza kuhatuganya byabagora, bagereranyije n’uko bajyaga babitaho bahatuye, bagashimangira ko mu ngo zabo hari umubare munini w’imibiri ikihashyinguye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi, bwo buhumuriza abarokotse Jenoside ko iyo mibiri izimurirwa mu rwibutse rw’akarere rwubatse muri uwo murenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Mutabazi Patrick, avuga ko iyi mibiri yakagombye kuba yarimuwe, ariko ngo habanje kwimurwa indi isaga ibihumbi 60 yari mu rwobo rwiswe CND, uyu mwaka hakaba harimuwe indi mibiri yo mu Murenge wa Ntongwe.
Abizeza ko iki kibazo kiraje inshinga ubuyobozi, akavuga ko byanze bikunze umwaka utaha, imibiri iri mu Murenge wa Kinazi na yo izimurirwa mu rwibutso rw’akarere rwamaze kubakwa neza.
Gisari na Kibanda, n’agace kazwiho kuba karagarageje kwirwanaho kakanananiza interahamwe, ariko nyuma hakaza kuza Abarundi ngo bari bafite ubugome budasanzwe bafatanya n’abasirikare b’icyo gihe, maze hagwa abatutsi benshi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|