Byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Kamena 2015 na Kamanzi Hussein, umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Startimes ari na yo izaritera inkunga.
Avuga impamvu bayitiriye Shampiona y’Abadageagize yagize ati’’ Startime yabonye icyemezo ndetse n’uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’abadage izwi nka Bundesliga, ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe yegukanye ibikombe iwayo, ariyo yitwa ICC (International Championship Cup), bikazatangira kwerekanwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama’’.

Kamanzi yakomeje avuga ko iyi ariyo mpamvu nyamukuru yateye ubuyobozi bwa Startime gutegura iri rushanwa ry’abana bato, bakaryitirira Bundesliga, kugirango bamenyekanishe ko iyo mipira ubusanzwe ikunzwe n’abantu benshi igaragare mu Rwanda, kandi banarusheho guteza imbere umupira w’u Rwanda bahereye mu bana bato.


Iyi mikino ya Shampiyona y’abadage izwi nka Bundesliga ndetse n’igikombe cy’isi kizahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, Kamanzi yatangarije abakunzi b’umupira w’ amaguru basanzwe bakoresha ifatabuguzi rya startime, ko bazatangira kubikurikira ku rutonde rw’amasheni asanzwe agaragara kuri Startime, buri wese akazabasha kugira imipira yo muri icyo gihugu areba, bitewe n’igiciro cy’ifatabuguzi azaba yaguze.
Roger Marc Rutindukanamurego
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|