Adrien Niyonshuti ashobora kubura amahirwe yo kwitabira amarushanwa akomeye arimo na La Vuelta ya Espagne
Umukinnyi Adrien Niyonshuti nyuma yo kutabasha kwegukana Shampiona y’igihugu mu mukino w’amagare,aratangaza ko bishobora kumugira ho ingaruka mu mikino ateganya kwitabira harimo n’irushanwa rikomeye rya la Vuelta ribera mu gihugu cya Espagne
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru mu Rwanda hakinwe Shampiona y’igihugu mu magare, aho ku munsi wayo wa mbere hakinwe hasiganwa umukinnyi ku giti cye,maze Valens Ndayisenga abasha kurirangiza ari ku mwanya wa mbere

Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa,abasiganwa bahagurutse i Kigali berekeza i Huye,maze umukinnyi Joseph Biziyaremye usanzwe ukinira ikipe ya Cine Elmay abasha kwanikira abandi akoresheje amasaha 3,iminota 17 n’amasegonda 16.
Adrien Niyonshuti wahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa,yaje kugira akabazo k’uburwayi ndetse kanatumye aza gusigwa ku munota wa nyuma maze asoza irushanwa ari ku mwanya wa kane.

Nyuma yaho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru,yagaragaje ko yababajwe cyane no kutegukana iri rushanwa,aho ndetse yanatangaje ko bishobora kumugira ho ingaruka mu ikipe ndetse akaba ashobora no kutitabira amwe mu marushanwa akomeye yo ku mugabane w’iburayi.
Adrien yagize ati"Ingaruka irahari cyane kuko iyo mbasha gutsinda iri rushanwa,nari mfite amahirwe agera kuri 95% yo kwitabira irushanwa rya la Vuelta yo muri Espagne mu kwezi kwa 9,ariko nyine ntibikunze nta kindi nakora"
Gutsindwa kwa Niyonshuti Adrien ni igihombo ku Rwanda,abakinnyi bagenzi be baba batamubaniye
Iyo Adrien Niyonshuti abasha kwegukana iyi Shampiona,byari gukomeza kongerera uyu mukinnyi amahirwe yo gukomeza kwitabira amarushanwa akomeye ndetse kandi ku mwambaro w’ikipe asanzwe akinana hakiyongera ho ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda.
"Ikintu kimbabaje ni kimwe kubona bagenzi banjye batazi uburemere bwo kuba natsinda iri rushanwa,iyo nyitsinda umwambaro wa MTN Qhubeka nkinana wari kuzajyaho ibendera ry’u Rwanda mu marushanwa nzitabira yo hanze" Adrien Niyonshuti aganira n’itangazamakuru
Yakomeje agira ati "Biranshobera kubona umukinnyi aza guhangana nanjye ku munota wa nyuma,kandi nyamara babibonaga ko nagize ikibazo cy’uburwayi,nifuzaga gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda"


Mu kwezi kwa 9,hateganijwe irushanwa rizwi ku izina rya Vuelta a España,akaba ari na rimwe mu marushanwa akomeye ku rwego rw’isi ndetse rinitabirwa n’ibihangange bikomeye ku rwego rw’isi,iri rikaba ari rimwe mu yo Adrien Niyonshuti yashoboraga kwitabira yambaye umwenda umwenda uriho ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda.
Abaheruka kwegukana Vuelta a España mu myaka 10 ishize
2014 | CONTADOR Alberto
2013 | HORNER Chris
2012 | CONTADOR Alberto
2011 | COBO Juan Jose
2010 | NIBALI Vincenzo
2009 | VALVERDE Alejandro
2008 | CONTADOR Alberto
2007 | MENCHOV Denis
2006 | VINOKOUROV Alexandre
2005 | HERAS Roberto
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikitekerezo Yanyenikubatukomeza Gvshigikira Imikino
ahubwo kuba batamuhariye nizo nyungu zu rwanda kuko umuntu unanirwa kwegukana championat irimo aban
Njyew ndumva kuba baramusize nta kibazo kirimo kuko yagombaga kubikorera! Otherwise naho byaba bitaniye na ruswa! Niyihangane akore cyane, et d’ailleur mbona uriya mu type ari overrated, i just speak out my mind