Rusizi: Mu mujyi habonetse agahenge kuko abatezaga umutekano muke bajyanywe kugororwa
Bamwe mu batuye umujyi w’akarere ka Rusizi no munkengero zawo, baravuga ko nyuma yaho inzego z’umutekano zagiye zifata bamwe mu bakunze guhungabanya umutekano wabo biganjemo abajura, indaya n’inzererezi mu mujyi hamaze kongera kuboneka agahenge.
Mbere yuko ababahungabanyiriza umutekano bakoresheje ubujura, uburaya udasize n’abana binzererezi bafatwa, bari bamerewe nabi n’ibikorwa byabo kuko bararaga birukana abajura, nk’uko bitangazwa na bamwe muri aba baturage barimo uwitwa Nzamwita Alex.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, abafatiwe muri ibyo bikorwa biganjemo urubyiruko bajyanywa kwigishwa kwihangira imirimo ibafasha kuva mu bikorwa by’imbura mumaro bagahinduka abantu bazima.
Bamwe muri uru rubyiruko barimo Uwamahoro Jeanne na Mugabo, bari guhabwa uburere mu kigo cya Gahonga, avuga ko ingeso mbi bageranye mu kigo cya Gashonga ziri kugenda zirangira.

Yongeraho ko nabasubira mu muryango Nyarwanda azaba ari abantu barajwe ishinga no kwiteza imbere bihangira imirimo.
Ikigo cya Gashonga kirimo abagera kuri 127 barimo 12 babakobwa bakoraga uburaya 115, babagabo bari bari mu ngeso zitandukanye zirimo ubujura n’abishora mu biyobyabwenge.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|