Rugeshi: Umuhanda bakorewe ngo watumye ikiro k’ibirayi kiva ku mafaranga 50 kigera ku 120
Bamwe mu baturage bo mu midugudu ya Rugeshi, Kanyaru, Kinkenke, Rwanamiza, Kazibake na Kinyangagi yo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko umuhanda wabakorewe uva ku muhanda wa Kaburimbo ku Mukamira ukagera mu Mudugudu wa Kinkenke watumye agaciro k’umusaruro wabo kazamuka, aho ibirayi byavuye ku mafaranga 50 ku kiro bigera ku mafaranga 120.
Munyandamutsa Innocent, umwe muri bo, agira ati “Uyu muhanda uhuza imidugudu myinshi. Dukurikije ukuntu ibintu bimeze,ubu umuhinzi ntabwo yaguyemo cyane uyu mwaka kuko ikiro k’ibirayi cyari ku 120”.

Abajijwe ayo cyaguraga umuhanda utarakorwa,atangaye cyane yagize ati “ eeee!!!umuhanda utarakorwa cyaguraga na 30, cyarazamutse cyane”.
Akomeza avuga ko kuba uyu muhanda warakozwe ari kimwe mu by’iterambere bikomeye bagejejweho muri aka gace.
Nzayirwanda Ramazani, undi muturage, we ati “Uyu muhanda utarakorwa nta majyambere hano yari ahari,ariko aho umariye gukorwa imodoka ziraza zikadupakirira ibirayi urumva turi gutera imbere twe”.

Akomeza avuga ko nk’izina bumva baha uyu muhanda wabakorewe,bawita “Tuzamurane”. Yongeraho ko utarakorwa igiciro k’ibirayi kitajyaga hejuru y’amafaranga 50 mu gihe ubu wakozwe ari 120 ku kiro k’ibirayi.
Umukecuru uvuga ko yitwa Irena na we avuga ko umuhanda utarahagera byasabaga ko bashaka ababakurira ibirayi bakabijyana ku Mukamira. Yaba kubikura,yaba kubipakira no kubyikorera babijyana,ngo byose byasabaga amafaranga bigatuma umuhinzi agwamo.
Yongera ko ubu,umuhanda wabegereye ku buryo ubikuye ahita abigeza ku muhanda imodoka zikaza zikabifata ku giciro cyiza kandi uwabikuye n’ubigeza ku modoka ntibahende kuko baba babijyana hafi.

Kuri ubu ngo ikibazo aba baturage basigaranye,ni uko uyu muhanda wakorwa ukarangira kuko bawukora bageze ahari amabuye barahagarara nyamara kandi ngo no mu midugudu yo haruguru hafi y’ishyamba rya Pariki y’Ibirunga haboneka umusaruro mwinshi. Ikifuzo cyabo akaba ari uko bishobotse bawukomeza.
Imihanda ni bimwe mu bikorwa remezo by’ingenzi bizamura iterambere n’imibereho y’abaturage. Uyu muhanda abaturage bakorewe babarira mu birometero bisaga 3 bakaba bavuga ko uretse kubakura mu bwigunge, ukanoroshya imigenderanire, wanazamuye agaciro k’umusaruro wabo.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|