Bugesera: Abagize inteko biyemeje kutazatinya guhara ubuzima bwabo mu kwamagana ikibi

Abasenateri n’abadepite baratavuga ko batazazuyaza kurwanya no kwamagana ikibi aho kizava hose ngo ntibazanatinya kuhara ubuzima bwabo kugira ngo kiranduke, nyuma yo kwibonera n’amaso amateka abitse mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama.

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena nibwo itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko y’u rwnada imitwe yombi, bakoze urugendo rwo gusura urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera.

Bafashe umwanya wo kunamira imibiri y'inzirakarengane zaguye muri uru rusngero.
Bafashe umwanya wo kunamira imibiri y’inzirakarengane zaguye muri uru rusngero.

Izi ntumwa za rubanda ba zasobanuriwe amateka ya Jenoside yaranze u Bugesera n’uburyo ako gace kaciriwemo Abatutsi, mu rwego rwo kugirango bazabone uburyo babarimbura bitabaruhije.

Perezida w’inteko ishinga amategeko Bernard Makuza, avuga ko nk’abanyapolitiki bafashe umwanya wo gusura urwibutso, kugira ngo bazirikane abanyapolitiki babi bagize uruhare muri Jenoside banazirikana kuri politike nziza yatumwe Jenoside ihagarikwa.

Yagize ati “Ibi biduha isomo ko tugomba kwamagana ikibi kugeza naho twabura ubuzima bwacu kuko no mu gihe cya Jenoside hari abayamagannye ariko baza kwica.”

Perezida w'inteko ishinga amategeko Bernard Makuza ashyira indabo kubashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama.
Perezida w’inteko ishinga amategeko Bernard Makuza ashyira indabo kubashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama.

Yavuze ko gusura urwibutso ari ukugaba abanyapolitiki yakoze ibidakwiye ndetse bashimangira ko bitazaba n’abandi cyangwa ngo byongere bibeho ukundi.

Senateri Mukasine Marie Claire we yemeza ko k’abashinga mategeko bihaye gahunda yo guhangana n’abapfobya Jenoside, aho bakorana n’inteko zishinga amategeko zo mu bindi bihugu cyane cyane aho babona ingengabitekerezo ikigaragara.

Ati “Uubu turimo gukorana n’izindi nteko mu rwego rwo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside, kandi turimo kubona ibitanga umusaruro.”

Imbere y'urwibutso basobanurirwa amateka y'ubwicanyi.
Imbere y’urwibutso basobanurirwa amateka y’ubwicanyi.

Yongeraho ko atari aho bigarukira kuko barwana urugamba mu bijyanye n’amategeko na diplomasi, hegerwa n’abaturage bibyo bihugu nabo bakumva ukuri aho kuri.

Urwibutso rwa Ntarama rwasuwe, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi bitanu y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi. Abagize inteko ishinga amategeko baravuga ko bafashe umwanya nk’uyu kugirango bifatanye n’abanyarwanda mugihe cyo kwibuka. Banaremeye bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uru rugendo rw’izi ntumwa za rubanda zisura inzibutso ni byiza cyane bazahakura umusanzu bazatanga mu kazi kabo ka buri munsi

mupenzi yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka