Huye: Abagize Njyanama y’Akarere bazahabwa laptop zo kwifashisha mu kazi

Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yateranye kuri uyu wa 26/6/2015, yemeje ko Abajyanama bose bazahabwa mudasobwa zigendanwa (laptop) zo kuzajya bifashisha mu kazi kabo k’ubujyanama.

Iki cyemezo cyahereye ku kuba ibwiriza rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ryasohotse muri uyu mwaka, rigenera abajyanama b’uturere n’ab’umugi wa Kigali amafaranga y’ itumanaho rya terefone ndetse n’ifatabuguzi rya internet.

Abagize Njyanama bagiye guhabwa mudasobwa zigendanwa.
Abagize Njyanama bagiye guhabwa mudasobwa zigendanwa.

Kubera rero ko internet bashobora kuyifashisha muri mudasobwa, muri ipadc yangwa muri terefone zigezweho (smartphone), ibibikoresho byombi bivuzwe nyuma bikaba bitafasha mu kuba umuntu yakwakira inyandiko ngo abashe kuzikosora hanyuma yongere azohereze, basanze internet bakeneye ar iiyifashishwa muri mudasobwa.

Aba bajyanamarero, basanze icyaba cyiza ari ukubanza gushakirwa mudasobwa zigendanwa, hanyuma bakazabona kwibaza umubare w’amafaranga wakenerwa kugira ngo babashe kugera kuri internet.

Uretse gutuma babasha kugera ku makuru babikesha internet, izimudasobwa ngoz izanatuma umubare w’impapuro zifashishwaga hacapwa inyandiko baribuze kwifashisha mu gihecy’inama, ndetse n’umuti wifashishwaga mu gucapa, bigabanuka cyane: bazajya bifashish aizi mudasobwa mu gusoma igihe cy’inama, mu mwanya wo gusoma ibyacapwe ku mpapuro.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjendabashimiye

imanikizabayo emmuel yanditse ku itariki ya: 1-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka